Amazu menshi yaratwitswe ndetse inka nyinshi ziranyagwa mu gitero cy’inyeshyamba za Mai-Mai, kuwa Kabiri ushize mu midugudu itanu yo mu Minembwe, Teritwari ya Fizi, ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko byatangajwe na Gady Mukiza, Burugumesitiri wa Komini Minembwe, imidugudu ya Kawela, Masha, Kabingo, Irumba na Kakangara yagabwemo ibitero icya rimwe.
Avuga ko abaturage benshi bataye ingo zabo, nyuma yo guterwa n’inyeshyamba.
Avugana na 7SUR7.CD kuri uyu wa Kane, Mukiza yagize ati: “Umudugudu wa Kawela warasenywe n’inka ziranyagwa. Ingo nyinshi zarahunze zirara ku gasozi. Nohereje itsinda ahantu iyo miryango yerekeje ngo risuzume ubutabazi bukenewe,”
Ku rundi ruhande, Rubibi Ruvuzangoma, Perezida wa Sosiyete Sivile ya Minembwe, avuga ko abantu benshi banishwe muri ibyo bitero, ariko umubare ugoye kumenyekana kuri ubu. Yongeyeho ko inka zisaga 100 ari zo zasahuwe.
Yibukije ko hashize amezi arenga abiri ibitero by’abantu bitwaje intwaro byibasira Minembwe, mu misozi miremire ya Fizi na Mwenga.


