Urubuga rwa Neflix rwanyomoje amakuru amaze igihe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko benda gusohora filimi yiswe âEscapeâ ihuriwemo na Michael Scofield wakinnye Prison Break, El Professor yakinnye muri âMoney Heistâ na Raymond Reddington wakinnnye muri âThe Blacklist.

Ishusho igaragaza filimi yiswe Escape igisohoka abakunzi ba filimi bahise bakuka imitima bibaza uko filimi ihuriwemo nâibi byamamare yasohoka imeze, cyane ko bose bakinnye filimi zijyanye no gucika mu buryo bwa gihanga muri filimi nka La Cassa de Papel ( Money Heist), Prison Break na Blacklist.
Abantu bose batengushwe cyane no kumva ko iyi filimi ntaho yigeze ikinwa , ahubwo Netflix byavugwavko ariyo ihagarariye imirimo yo gutunganya iyi filimi yavuze ko ari igihuha cyatangijwe nâumunyabugeni witwa Dilichi.
Dilichi ni we wakoze ifoto irimo guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga , ayita Escape nyuma ayishyira kuri Twitter abantu bose batangira kuyihererekanya gutyo.
Aganira nâikinyamakuru ABTC news Dalinch watunganyije iyo foto yavuze ko abantu bayakiriye uko itari, we ngo yayikoze agamije kwerekana ko bariya bakinnyi ari bo ba mbere mu gukina filimi zo gucika ahantu hakomeye bifashishije ubwenge bahabwa nâumwanditsi wazo.
Yagize ati: “Nakoze iyi foto ngamije kwerekana ko aba bakinnyi ari bo bigaragaje neza muri filimi zijyanye no gucika. Ni nayo mpamvu nayise gucika (Escape)”.
Ubusanzwe Wentworth Earl Miller III wamenyekanye nka Michael Scofield muri Prison Break, akina ariwe ufite imigambi yose yerekeye gucikisha imfungwa bagenzi be muri Prison Break. Mu gihe, Ălvaro Morte uzwi nka EL Proffessor muri Money Heist nawe aba ari we upanga akanayobora ubujura bwose bukorwa muri La Cassa de Papel. Mugenzi wabo James Spader nawe aba ahagarariye ibikorwa byâubwenge no kuzengereza abatasi ba FBI muri filimi The Blacklist, aho aba yitwa Raymond Reddington.


