Laure Uwase, ushinjwa guhakana jenoside, azaguma mu kanama kiga uruhare rw’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’inama y’abadepite izasesengura uruhare rw’u Bubiligi mu gihe cya gikoloni mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigali, yatangaje ko Umubiligikazi ufite inkomoko mu Rwanda, Me Laure Uwase azakomeza imirimo ye mu kanama k’impuguke.

Ni akanama kashyizweho n’u Bubiligi kagomba gusuzuma uruhare rw’ubukoloni mu Rwanda, mu Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro cyihariye umuyobozi w’aka kanama, Wouter De Vriendt, yahaye Ijwi rya Amerika, yavuze ko bazasesengura uruhare rw’inzego z’ubutegetsi, urwa Kiliziya n’ubwami, akanama k’impuguke kazabunganira kakaba karatangiye imirimo yako ku itariki ya 06 Kanama, aho mu bakagize harimo Umubiligikazi ukomoka mu Rwanda utavugwaho rumwe witwa Laure Uwase.

Ikimara kumva ko yashyizwe muri aka kanama, Leta y’u Rwanda, amashyirahamwe y’Abanyarwanda mu Bubiligi nka Ibuka, Memoire et Justice, bagaragaje ko batabyishimiye bavuga ko Uwase ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avugana n’Ijwi rya Amerika abajijwe ku cyo avuga kuri uyu Munyarwandakazi n’ibyo bamurega, Wouter De Vriendt, yasubije ko atifuza kujya mu mpaka, ariko ashyigikira icyemezo cyafashwe cyo gushyira Laure Uwase mu itsinda ry’impuguke.

Ati: “Munyemerere gusa mvuge ko madamu Laure Uwase ari impuguke nk’uko hari n’abandi mu kanama kacu. Twasanze ari ngombwa rwose ko mu itsinda ry’impuguke habamo abahagarariye diaspora, kandi Laure Uwase ni umwe muri abo Banyarwanda baba mu Bubiligi. Mbese intego mu by’ukuri n’uko indi miryango ya diaspora kimwe n’abandi Banyarwanda bari mu Rwanda bagira uruhare mu mirimo yacu. Twasabye itsinda ry’impuguke gutega amatwi n’andi mashyirahamwe y’Abanyarwanda kimwe n’ibindi bice byigisha amateka muri Congo, mu Rwanda no mu Burundi.”

Uyu yakomeje asaba abagize aka kanama k’impuguke kutarangara no gukora akazi bashinzwe mu bwuzuzanye, yongeraho ko icyegeranyo cya mbere kitazaba ari igitabo cy’amateka ahubwo kizaba ari nk’igishushanyombonera cy’ibizwi ku mateka y’ubukoloni n’igishobora gukorwa kugirango habeho ubwiyunge.

Akanama k’abadepite nikarangiza imirimo, kazafata imyanzuro kemeze n’ingamba gahereye ku ruhare rwaba rwiza cyangwa se rubi, u Bubiligi bwaba bwaragize mu gihe cy’ubukoloni, hemezwe niba iki gihugu gikwiye gusaba imbabazi, gutanga ingurane, gusubiza ibyatwawe, n’ibiranga ubukoloni ku mbuga rusange nk’uko De Vriendt yabitangaje.

Biteganyijwe ko icyegeranyo cya mbere cy’aka kanama k’impuguke kizajya ahagaragara mu ntangiro z’Ukwakira 2020.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *