Kuva ku italiki ya 23 Kanama 2016, Ishyaka FDU ryatangaje ko Umubitsi waryo wungirije , Léonille Gasengayire yatawe muri yombi ashinjwa gushaka kugumura abaturage mu gace ka Kivumu gaherereye mu Karere ka Rutsiro.
Léonille Gasengayire akurikiranyweho kwica itegeko rya 463 rishobora gutuma afungwa imyaka iri hagati y’ imyaka 10 na 15 mu gihe yahamwa n’ icyaha cyo kugumura abaturage no kubangisha Leta.
Ku ruhande rwa FDU/Inkingi n’ ubwo iri shyaka ritemerewe gukorera mu Rwanda nk’ uko biteganywa n’ amategeko ,umwunganizi wa Léonille Gasengayire mu by’ amategeko yatangaje ko iri fungwa ritubahirije itegeko rigenga imikorere y’ amashyaka n’ ubwisanzure mu Rwanda ndetse nta n’ ubwo ryubahirije amahame ya demokarasi.
Umwunganizi we mu by’ amategeko, Me. Anastase Robert Mutagoma yatangaje ko muri uru rubanza rw’ umukiliya we , Urukiko rwiyambaje abatangabuhamwa 9 nk’ uko tubikesha RFI.
Me.Mutagoma yagize ati:” Ikitumvikana kugeza magingo aya, ni uko aba batangabuhamya bose uko ari 9 bose bashinja Gasengayire ko yakoresheje abaturage inama hagati ya 21 na 22 Kanama 2016 muri izi nama zombi ngo yashishikarizaga abatumirwa kwanga Leta no gupinga politiki yayo yo kubimura”.

Visi Perezida wa FDU, Boniface Twagirimana, we asanga iki gikorwa cyakorewe uyu munyamuryango wabo kigamije gutera ubwoba no kwima ijambo opozisiyo.
Umuvugizi w’ Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi yirinze kugira icyo avuga kuri iyi dosiye ariko ashimangira ko ibyo Gasengayira aryozwa bizasobanurwa mu mategeko.
Sibwo bwa mbere , Léonille Gasengayire atabwa muri yombi kuko no muri Werurwe 2016 yigeze gufungwa ubwo yasuraga Victoire Ingabire.
Icyo gihe , Gasengayire yaziraga kutubahiriza amategeko agenga abasura abagororwa bari muri gereza ndetse yari kumwe na mugenzi we, Illuminée Iragena waburiwe irengero kugeza magingo aya umuryango we wabuze amakuru ye.
Iri shyaka FDU/Inkingi riyobowe na Victoire Ingabire wakatiwe igifungo cy’ imyaka 15 aryozwa ibyaha birimo kwangisha abaturage ubuyobozi, kurema no gukorana n’ imitwe irwanya Leta ndetse no gupfobya jenoside.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


