Nicholas Sarkozy yateje impaka zikomeye agereranya ijambo “Nègres” n’Inkende

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa yerekanye uwo ari we ubwo yagereranyaga ijambo Inguge na “nègres” mu kiganiro kuri Televiziyo ya TMC yari yatumiwemo na Yann Barthès baganira ku imurikwa ry’igitabo cye “Le temps des tempêtes”.

Nicolas Sarkozy akaba yateje uburakari bukabije abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bufaransa bamushinjaga ivanguramoko, nyuma y’ibyo yavugiye muri iki kiganiro ku magambo “inkende” na “negro”, asa nk’ushaka kuvuga ko umwirabura kumwita inkende ntacyo bitwaye.

Uwahoze ari perezida yagize ati:” Sinkibizi, umuntu afite uburenganzira bwo kuvuga inkende ? ” Arakomeza : “Kuberako … Ntabwo tugifite uburenganzira bwo kuvuga … Tuvuge iki? Abasirikare icumi bato noneho? Nibyo? Yego … “ Aha akaba yabyongeyeho anenga gusiba ijambo “nègres” muri kimwe mu bitabo bya Agatha Christie.

Sarkozy yakomeje agira ati: “Ahari dufite uburenganzira bwo kuvuga Inkende nta muntu dututse”.

Nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Le Point ikomeza ivuga, uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa yakomozaga ku gitabo cy’iperereza (Roman policier) kiswe ” Dix petits nègres “, ugenekereje mu Kinyarwanda ni “Abirabura bato icumi” nubwo mu by’ukuri ijambo Nègres rikunze gukoreshwa mu kuninura Abirabura.

Iki gitabo ni kimwe mu bitabo byasomwe cyane ku Isi, ariko giherutse gusubirwamo, cyangwa gukosorwa bakita “Ils étaient dix soldat” cyangwa se “Bari abasirikare icumi”, ijambo nègres rikurwamo.

Sarkozy yanenze abo yise abanyabwenge bireba mu ndorerwamo ariko badashobora kuvugana n’abaturage.

Ibyatangajwe na Sarkozy bikaba byahise birakaza uruhande rwa politiki rutavuga rumwe n’ubutegetsi. Abinyujije kuri tweeter, umudepite akaba na nimero ya kabiri muri LFI, Adrien Quatennens, yamaganye byimazeyo amagambo ye. Ati: “Ikimbabaza cyane kuri aya mashusho ni uburyo ubwonko bwe buhuza byihuse ijambo ‘inkende’ n’ijambo ‘ nègres ‘!”

Umuyobozi w’ishyaka rya Gisosiyalisiti, Olivier Faure, nawe abinyujije kuri twitter yavuze ko ibyatangajwe n’uwahoze ari perezida “ahuza byihuse ijambo inkende na ‘nègres’ bigaragaza ivanguraruhu ritarimo kwihishira”

Kuri Ségolène Royale, wigeze kuba kandida perezida ahagarariye ishyaka ry’Abasosiyalisiti (PS), yavuze ko amagambo ya Sarkozy ahwanye n’amagambo yigeze kuvugira i Dakar mu 2007, aho yemeje ko “Umunyafurika atirinjira bihagije mu mateka”

Icyakora, abantu bamwe bagaragaje ko ibyo uwahoze ari perezida w’u Bufaransa yavuze bidafite aho bihuriye n’ivanguramoko. Uwahoze ari minisitiri wegereye Sarkozy, Rachida Dati, yahakanye ko ashobora “na rimwe kugira ivanguramoko”. Ati: “Nicolas Sarkozy yakiriye Barack Obama “na mbere y’uko umuntu wese yatekereza ko umunsi umwe ashobora kuba perezida.

Ku ruhande rwe, Nicolas Sarkozy yatanze ibice byo mu kiganiro cyatambukijwe na “Quotidien” ku mbuga nkoranyambaga: icya mbere, aho avuga ko yemera umwanditsi w’Umwirabura, Aimé Césaire, afata nk’ “umuntu udasanzwe”, uwa kabiri aho atangaza ko “we ntakintu kiva kuri ‘mode’ vuba kurusha Isi nshya.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nicholas Sarkozy yateje impaka zikomeye agereranya ijambo “Nègres” n’Inkende
    Akumiro ni amavunja igitangaza ni ubuheri. Iki gihundugembe kibeshya ko uwatubwira ngo duse nacyo twe twabyemera? Baramushutse. Rwose uyu mubiri wabo wagira ngo nta maraso bagira,basa n’urukwavu rwakuweho uruhu ntawo dukeneye pe! Abirabura turi bezaaaa. Nibagumane ibyabo, tugumane ibyacu ubundi batwubahe tububahe.

  2. Nicholas Sarkozy yateje impaka zikomeye agereranya ijambo “Nègres” n’Inkende
    Akumiro ni amavunja igitangaza ni ubuheri. Iki gihundugembe kibeshya ko uwatubwira ngo duse nacyo twe twabyemera? Baramushutse. Rwose uyu mubiri wabo wagira ngo nta maraso bagira,basa n’urukwavu rwakuweho uruhu ntawo dukeneye pe! Abirabura turi bezaaaa. Nibagumane ibyabo, tugumane ibyacu ubundi batwubahe tububahe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *