Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yiyamye abo mu muryango we n’abo mu ishyaka rye bakomeje gukoresha izina rye mu kwiyamamariza imyanya imwe n’imwe y’ubuyobozi muri Uganda
Mu butumwa Museveni yatanze ku munsi w’ejo Kuwa Gatanu, tariki 11 Nzeri 2020, ubwo yari mu kiganiro n’Abadepite b’ishyaka NRM mu turere twa Mbarara, Sembabule, Isingiro, Kirihura na Kazo, Museveni yibukije abanya-Uganda ko kuba hagira ukoresha izina rye mu kwiyamamaza bibangamira ihame rya Demokarasi ndetse avuga ko agiye guhita atumiza inama y’ishyaka NRM kugira ngo baganire kuri icyo kibazo.
Perezida Museveni yasabye abakoresha izina rye ko basoma muri Bibiliya mu gitabo cya Matayo (12: 46 -50) ahari amagambo y’umwigishwa wa Yezu Kwistu wamubwiye ati: “Dore nyoko n’abavandimwe bawe bahagaze hanze, barashaka ko muvugana”, na we [Yezu] ati: “Mama ni nde, n’abavandimwe banjye ni ba nde?” Nuko arambura ukuboko yerekeje ku bigishwa be ati “Dore Mama n’abavandimwe banjye! Kuko ukora icyo Data wo mu ijuru ashaka wese, ni we muvandimwe wanjye, na mushiki wanjye, na mama.”
Museveni yakomeje avuga ko usibye abavandimwe bafitanye amasano, no mu ishyaka NRM batemerera umuntu uwo ariwe wese gukoresha izina ry’undi mu bikorwa bye bwite.
Museveni Kandi yanavuze ko hari abantu benshi barimo guta akazi bakoraga bakajya kwiyamamariza kuba Abadepite kubera ko bongerewe umushara, aho avuga ko abo ntacyo bamarira igihugu n’abaturage ba Uganda, bityo aherako asaba abaturage ubushishozi buhambaye n’amakenga mu gusesengera ibyo babwirwa n’abaza babasaba kubatora.


