Impamvu nyirizina yatumye Kanyankore yaounde yirukanwa igitaraganya muri APR yatahuwe

Sangiza iyi nkuru

Kanyankore Yaounde wari usanzwe atoza ikipe ya APR Fc yeretswe umuryango uyisohokamo nyuma y’uko ananirwa gutanga umusaruro mu marushanwa ya gisirikare aherutse kubera mu Rwanda.
kanyankore
Uyu mugabo wari umaze igihe kitari kinini atoza iyi kipe, yirukanwe muri iyi kipe mu gihe hari hashize iminsi mbarwa yatswe ikipe y’igihugu Amavubi igahabwa Jimm Mulisa.
Kuri uyu mwanya w’ubutoza Kanyankore yasimbuwe by’agateganyo na Yves Rwasamanzi wari usanzwe ari umutoza wungirije muri APR Fc, mu gihe hatarashakwa umutoza mukuru.
Umuvugizi wa APR Fc Kazungu Clever, yagarutse ku mikino ya Gisirikare u Rwanda rutabashije kwitwaramo neza, avuga ko uyu mugabo ariwe wagaragaje intege nke dore ko hari hari amakipe aciririrtse atakabaye ahangara ikipe ya Gisirikare y’u Rwanda.
Kazungu kandi ahakana amakuru avuga ko Kanyankore ajya kuza muri APR Fc yari yemeranyijwe nayo ko bazamugurira abakinnyi 2 bakomeye ariko ngo ubuyobozi bw’ikipe ntibwabimukorera akaba ari nayo ntandaro yo kutagenda neza kw’imikinire.
Ku bijyanye n’imyitozo y’indashyikirwa uyu mugabo yahaga abakinnyi yagarutsweho aho hibazwaga niba byaba bitaba ikimenyetso cy’uko ari imitegurire myiza y’iyi kipe mu kuzatanga umusaruro w’ejo hazaza, maze Kazungu avuga ko imyitozo atariyo irebwa ahubwo umusaruro uvamo ubu ari wo wari witaweho.
Ibi ngo bikaba byaratumye ikizere n’ubushobozi Yaounde yari yaragiriwe kiyoyoka bituma yerekwa imiryango igitaraganya.
Rwasamanzi araza kuba atoza iyi kipe yari amaze iminsi akoresha imyitozo mu gihe Yaounde yari adahari kuva imikino ya gisirikare irangiye tariki ya 18 z’ukwezi gushize kwa Kanama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *