Umukirisitu w’itorero rya ADEPR witwa Nshimirimana Adrien utuye mu murenge wa Butaro w’Akarere ka Burera, yandikiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amusaba kugira icyo akora mu bibazo bigaragara muri iri torero yemeza ko inzego bireba zananiwe kubikemura.
Mu ibaruwa Bwiza.com ifitiye kopi, Nshimiyimana usanzwe ari umudiyakoni mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Butaro, avuga ko yashingiye ku miyoborere myiza y’u Rwanda aho uyoborwa afite uburenganzira busesuye mu kubaza abamuyobora ibitagenda ku ngamba zamugenewe, ikaba impamvu yamuteye kwandikira Perezida wa Repubulika atabariza itorero ADEPR.
Nshimiyimana Adrien yamenyekanye cyane ubwo yandikaga asaba ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ihinduka, ibyo ashimira Imana ku bw’icyifuzo icyifuzo cye cyasubijwe ngo kuko Perezida Kagame yashakaga yongeye gutorerwa kuyobora igihugu.
Mu buhamya bwe bukubiye muri iyi baruwa, avuga ko yakoreye iri torero ibintu byinshi gusa akaba ababazwa n’abayoboye ADEPR avuga ko batoba abayoboke bayo, cyane cyane abakoreye iri torero bageze muza bukuru.
Nshimiyimana yagarutse ku manyanga akorwa n’abayobozi bakuru b’iri torero bohereza abakozi bayoborana mu biruhuko by’izabukuru batarageza imyaka y’ubukure, ku bwo gukeka ko babangamira gahunda zabo zo kunyereza imitungo, ikaba impamvu nyamukuru mu ibaruwa ye yamenyesheje ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB ibiba.
Mu bindi yagarutseho mu ibaruwa ye, harimo uburyo mu gushyira abakozi mu myaka bikorwa, aho yemeza ko ikimenyane, icyenewabo na ruswa bikomeje kumunga imiyoborere ya ADEPR uhereye ku buyobozi bukuru mu gihugu.
Avuga ko Abayobozi bakuru bayo bahora mu makimbirane, aho yatanze urugero rw’uko Umuvugizi w’ungurije, Karangwa John n’umuvugizi mukuru Karuranga Ephrem bahora mu makimbirane hafi no kurwanira mu biro, bapfa amafaranga aba yavuye mu maturo y’abayoboke b’iri torero.
Ku bwa Nshimiyimana, ngo Kuba Karangwa John yaranditse ibaruwa isaba guhembwa amafaranga y’amezi umunani yose yamaze muri gereza ni ikimenyetso cyiza cyerekana ko abayobora iri torero bashyize imbere amafaranga kuruta uko bakorera ubwami bw’Imana.
Nshimiyimana avuga ko ibigo bya Leta bifite amadini n’amatorero mu nshingano byarangaranye abayoboke ba ADEPR kandi na bo ari abaturage b’u Rwanda nk’abandi bose, agasaba ko kugira ngo ibibazo bya ADEPR birangire abayobozi bayoboye iri torero bagomba kwegura cyangwa bakeguzwa, bijyanye nuko nta kintu na kimwe bamariye abayoboke babo.

Ikiganiro kirambuye na Bwiza Tv

22 Responses
Umuturage w’i Burera yatabaje Perezida Kagame amusaba gukemura ibibazo biri muri ADEPR
Burya intwari ziracyariho. Abashumba bacu bahindutse abashimusi!

Uyu mugabo yayobye ntabwo adeper ari idini ry’abanyarwanda ni idini ry’abanyaswede yagombaga kwandikira ubuyobozi bw’igihugu cya swede cyarishinze.iri dini rikorera mu Rwanda ariko nta jambo u Rwanda rugira ku madi atari ayarwo. Ubundi se kuki atandikiye Imana ko numva adeper bayiyitirira?

Yavuzeko abayoboke baryo ari abanyarwanda nk’abandi ntiyigeze avuga ko ari idini ry’abanyarwanda! Ntumugerekere uyu mukristo yabyize neza!

Abayobozi ba adepr bafatirwe umwanzuro kuko bamaze kujogoroza abakristu,nkuriya mushumba masake heslon bohereje muri paroisse ya rwerere kdi amakosa ye yose abakristu barayazi igihe kizaba kimwe nizindi ngeso zose zizagaragara.

ibyo niko kuri kwe

Uko niko kuri

Uyumugabo akwiriye jugirirwa Imbabazi n’Imana kuko akoze ibinu bidajwiriye. Ubuse niwe ureba ko ibibazo byugarihe ADEPR wenyine. Uyumwuka wabadaimoni Imana iwumukize.!!!

uburero baraje bamwikome ngo yabavuze, ibibazo biri muri ADEPR si ubwambere bivugwa, ntibagatwike inzu ngo nibarangiza bashake guhisha umwotsi, uyu mugabo ari kuvuga ukuri, kandi banyarwanda baca umugani ngo umusazi arasara akagwa ku ijambo, gusa IMANA umuremyi w’ijuru n’isi niyo izi inzira bigomba gucamo hanyuma ibi bibazo bigakemuka, naho uwo mugabo ibyo avuga arabizi, ahubwo se ibya ADEPR ninde utabizi, ngaho barafungwa, bazize inyandiko mpimbano, ubu dosiye ntiri mubujurire, ngaho barwaniye DOVE HOTEL, ibyo byose byabaye utarabibonye yabyumvise, ubwo rero uvuze ko nyururugo yapfuye ntabwo aba ariwe wamwishe.

Uyu mugabo ko atuye I Kigali kubera iki abeshya ngo atuye iburera Ikindi ntamukristo wa ADEPR wemerewe kunywa inzoga none wowe ufite akabari utabizi ko uri umusinzi usoma agacupa ukagahaga abayobozi ba ADEPR sishyashya
Ariko nawe urabizi ko uri umwambuzi na bihemu ariko wigize impirimbanyi y’ uburenganzira bwa muntu wakijijwe neza ko ubwami bwo mw’ ijuru buri hafi