Abantu batanu barimo Inyeshyamba, baguye mu mirwano yasakiranyije inzego zishinzwe umutekano z’u Burundi mu ntara ya Rumonge ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyo ntara ikunze kurangwamo imirwano isakiranya Igisirikare cy’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro iba yaturutse mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
SOS Media Burundi yavuze ko ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu imirwano yabereye ahitwa Gahuni, mu karere ka Bugarama, abantu batanu barimo bane mu bagabye igitero bagahita bahasiga ubuzima.
Aho mu Bugarama haheruka kubera imirwano yasakiranyije inzego zishinzwe umutekano mu Burundi n’inyeshyamba za Red-Tabara zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi, yasize abantu 16 bahasize ubuzima.
Birakekwa ko Inyeshyamba za Red-Tabara ari zo zongeye kugaba igitero muri kariya gace.
Magingo aya umutekano wakajijwe mu Bugarama, mu rwego rwo guhangana n’abatera kariya gace baturutse mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku munsi w’ejo inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’Intara ya Rumonge bataye muri yombi abagabo babiri ndetse n’amato barimo aratwikwa, nyuma yo gukekwaho n’ingabo z’u Burundi zirwanira mu mizi kugira imikoranire n’imitwe imaze igihe igaba ibitero mu Rumonge.
Cyakora cyo abaturage baganiriye na SOS Media bavuze ko abatawe muri yombi ntaho bahuriye n’inyeshyamba, ngo kuko basanzwe ari abarobyi bafite umukoresha uzwi n’abantu benshi muri kariya gace.
Mu Rumonge hagabwe igitero nyuma y’umunsi umwe muri Komini Matongo ho mu ntara ya Kayanza na ho hagabwe ikindi gitero cyaguyemo abantu batandatu.


