Mu kurinda umutekano wa Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika na mugenzi we wa Koreya ya ruguru Kim Jong-Un muri 2017 ubwo bahuriraga mu nama y’amateka, igihugu cya Singapore cyitabaje inzirabwoba zo muri Nepal zitwa aba Gurkhas kugira ngo zicungire umutekano bariya bategetsi bombi.
Abapolisi n’abasirikare b’aba Gurkhas banazwi nk’aba Gorkhasni bamwe mu bari bagize itsinda ryari rishinzwe gucunga umutekano mu nama y’amateka yahuje Trump na Kim yabereye mu gihugu cya Singapore.
Aba Gurkhas bazwi cyane ku nkota zabo zizwiho ko zigomba gusogongera ku marasa igihe icyo ari cyo cyose zakuwe mu nzubati, nk’uko umuco wo muri Nepal ubivuga.
Aba basore b’abanyembaraga batoranyijwe muri Nepal ni bamwe mu bagize igipolisi cya Singapore kuva mu 1949. Bafatwa nka zimwe mu ndwanyi zikomeye zabayeho mu mateka y’isi, cyane iyo bigeze mu gukoresha intwaro gakondo.
Bivugwa ko muri Singapore habarizwa abapolisi b’aba Gurkhas 1,800 bahoraho mu bikorwa bisaba umutekano ukomeye.
Izi ndwanyi kandi ziboneka mu nzego zishinzwe umutekano z’ibihugu nk’Ubuhinde, Nepal, Ubwongereza na Brunei.
Mbere y’iminsi mike ngo inama ya Trump na Kim ibe, aba Gurkhas bari bamaze gutera amatako ahitwa St. Regis muri Singapore aho Perezida Trump na Kim bari guhurira.
Krishna Krishna Kumar Ale, umunya Nepal wakoze mu gisirikare cy’Abongereza mu myaka 37 mbere y’uko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru asanga ari ishema rikomeye kuba aba Gurkhas baragiriwe icyizere cyo gucunga umutekano mu nama nk’iriya.
Ati “Ni ishema rikomeye cyane kubona aba Gurkhas bagiriwe icyizere cyo gucunga umutekano mu gikorwa nk’iki kidasanzwe. Byerekana ko twebwe aba Gurkhas twageze ku rwego rwo kwizerwa ku mutekano w’ibihugu nk’ibi bikomeye ku isi.”
Ibi byanashimangiwe na Minisitiri wa Singapore ushinzwe amategeko n’ibikorwa by’imbere mu gihugu K. Shanmugam, wavuze ko imitegurire y’abashinzwe umutekano yagenze neza n’ubwo isa n’aho yakereweho gato.
Izi ngabo zakomoye iri zina ku musozi wo muri Nepal witwa Gorkha, zagiye zikoreshwa mu ntambara nyinshi zitandukanye kuva zaba abari bagize ingabo z’Abongereza mu kinyejena cya 19.
Amateka anatubwira ko Aba Gurkhas barenga 200,000 barwanye mu ntambara z’isi zombi aho bashimagirizwaga ubuhanga bw’imirwanire n’umurava bagiraga.
Ubwo buhanga bukubitiraho umurava n’imyitozo yo ku rwego rwo hejuru, ikaba intandaro yo kugira ngo ibihugu byinshi bihitamo kubaha ikiraka.
Aba Gurkhas binjira igisirikare bari hagati y’imyaka 16 na 19, bakakivamo bagejeje ku myaka 40 y’amavuko.
Bagendera ku ntego igira iti” Ni byiza gupfa kuruta kuba ikigwari.”
Aba Gurkhas kandi banarwanye mu zindi ntambara nk’izwi nka Gulf War (Intambara yo ku kigobe), iyo muri Bosnia, muri Kosovo no muri Afghanistan.


