Umwe mu banyapolitiki bavuga ko barwanya Leta ya Perezida Pierre Nkurunziz ariko bakayikorera yasabye u Bibiligi gushyiraho komisiyo ishinzwe kugenzura ibikorwa by’ Abarundi bahungiye muri iki gihugu.
Mu ibaruwa yandikiye u Bubiligi, kuri uyu wa Mbere taliki ya 5 Nzeli 2016, Jacques Bigirimana yatunze agatoki Abarundi bari muri iki gihugu , afata nk’ abanzi abashinja gutegura umugambi wo guhungabana umutekano w’ igihugu bakomokamo.

J Bigirimana yagize ati:” Ndifuza kumenyesha u Bubiligi ko mu bihe nk’ ibi aho umubano w’ ibihugu byacu wagiye utokorwa bitewe n’uburyo mufata ikibazo cy’ u Burundi nabasabaga gushishoza”.
Aha Bigirimana yashatse gusobanura ko u Bubiligi butigeze bushyigikira ko Perezida Nkurunziza yiyamamariza kuyobora manda ya 3 kuko ngo binyuranye n’ Itegekonshinga.
J Bigirima ati:”Bamwe mu bayobozi b’ u Bubiligi ntashatse gutangaza amazina, bagomba guhindura ingendo ndetse n’ uburyo babona ikibazo cy’ u Burundi kuko njye mbona bakurikirana inyungu zabo bwite”.
Naho ku bijyanye n’ Abarundi bahungiye mu Bubiligi, Bigirimana avuga ko bakomeza gupanga kurwanya igihugu cyababyaye kubera imfashanyo bahabwa n’ u Bubiligi .
Depite JACQUES Bigirimana ubarizwa mu nteko nshingamategeko, asanzwe ayobora Ikigo cy’ igihugu cy’ icyayi (OBT) ndetse niwe Perezida w’ishyaka FNL/Tutsi yemewe na Leta y’ u Burundi kandi ikorera mu kwaha kwa CNDD/FDD iri ku butegetsi mu Burundi.
U Burundi ni kimwe mu bihugu bito bya Afurika bikennye kurusha ibindi byakolonijwe n’ u Budage na nyuma y’ aho biza kujya munsi y’ amatwara y’ u Bubiligi kuva muri 1922 kugeza muri 1962.
Amateka ya politiki agaragaza ko kuva aho u Burundi buboneye ubwigenge bwakomeje guhura n’ intambara zishingiye ku turere n’ amoko ariko ubu byabaye agahomamunwa kuva muri Mata 2015 ubwo Nkurunziza yiyamamarizaga kongera kuyobora manda ya 3 bivuguruza Itegekonshinga.
Magingo aya ibarurishamibare, ryerekana ko hamaze gupfa abarundi bari hagati ya 500 na 900 mu gihe abandi basaga ibihumbi 250 bahunze igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


