Umushumba mu itorero ADEPR, Michel Zigirinshuti asanga bidakwiye ko abayobozi b’amadini n’amatotero baka abayoboke babo amaturo muri ibi bihe, mu gihe bo usanga ntacyo bigeze babamarira; ababikora ngo basa n’abakama inka bataragiye.
Mu kiganiro Pasiteri Zigirinshuti yagiranye na Bwiza TV, yavuze ku myitwarire ikwiriye kuranga umushumba w’intama nyawe mu bihe bigoye, aho yavuze ko umushumba akwiye kumva ibyo intama ze zikenera buri munsi kuruta undi wese, cyane ko ari we ubana n’abakirisitu umunsi ku munsi.
Yifashshije Bibiliya, Pasiteri Zigirinshuti Michel yagarutse ku bihe bine umukirisitu atagombwa kwakwa amaturo n’Icya Cumi, aho asanga n’iki gihe cy’umwaduko w’icyorezo Covid-19 kigomba kuzamo.
Yagize ati: “Amaturo atangirwa mu nzu y’Imana, niba umukirisitu atajya mu nzu y’Imana ntakwiye kwakwa ituro cyangwa icya cumi kuko n’ubundi mu gihe yasubiyeyo anakora akabona icyo yinjiza, aba azatanga ibyo byose asabwa”
Zigirinshuti yavuze ko icyaba cyiza ari ni uko umuntu wabona amafaranga yagakwiye gutangamo amaturo n’Icya Cumi, yayafashisha abakene kuruta uko yayajyanira umushumba akenshi uba utanashonje kurusha abo bakene baturanye.
Pasiteri Zigirinshuti yavuze ko ari agahinda gakomeye ku mukirisitu kumva amaturo yatanze abatambyi ubwabo bayarwaniramo, asaba abakirisitu kongera amasengesho basengera umurimo w’itorero no gusaba Imana kuwugwizamo abakozi batagamije indonke.
Reba inkuru irambuye kuri Bwiza TV

2 Responses
Pasiteri Zigirinshuti ntashyigikiye abaka abakirisitu amaturo muri ibi bihe
Ese koko Abakristu bakwiye guha abanyamadini Icyacumi?Isezerano rya kera,rigira amategeko menshi yarebaga Abayahudi gusa, atareba Abakristu.Urugero,Imana yasabye Abayahudi “gukebwa”,ndetse itegeka ko utazakebwa bazamwica nkuko Intangiriro 17:14 havuga.Ariko Isezerano Rishya,rivuga ko gukebwa atari itegeko (ku Bakristu).Bisome muli Abagalatiya 5:6.Icyacumi nacyo cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu nkuko Kubara 18:24 havuga.Yesu yasabye Abakristu “gukorera Imana ku buntu” nkuko Matayo 10:8 havuga.Abigishwa be tugenderaho,nta n’umwe wasabaga Icyacumi,ahubwo bajyaga mu nzira bose,bakabwiriza ku buntu,bakabifatanya no kwikorera bakitunga.Soma urugero rwa Pawulo muli Ibyakozwe 20:33.Iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo “uragapfana n’ayo mafaranga yawe”.Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.UMUKRISTU NYAWE,bisobanura gusa “umuntu wigana Yesu n’Abigishwa be”.