Ibirwa bya Barbados byapanze guhirika umwamikazi Elizabeth ku butegetsi

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Barbados yatangaje ko ifite umugambi wo gukura Umwamikazi Elizabeth II Uyiyobora ku rwego rw’ikirenga ikimika Repubulika yigenga.

Guverinoma y’ibi birwa byo muri Karayibe yavuze ko igihe kigeze ngo isige inyuma ubukoloni n’igisa nabwo cyose bitarenze ku munsi w’ubwigenge bwo mu Ugushyingo 2021.

Mu ijambo ryavuzwe na Minisitiri w’Intebe, Mia Mottley, yavuze ko igihe kigeze ngo abanya-Barbados bishyirireho Umukuru w’Igihugu uhavuka. Itegekonshinga rya Barbados riha ububasha bw’ikirenga umwamikazi w’u Bwogereza, aho ariwe uba ari umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu.

Ku ruhande rw’u Bwongereza, ingoro ya Buckingham y’Umwamikazi Elizabeth, ivuga ko ibi ari ibintu bireba guverinoma n’abaturage ba Barbados ku bw’ibyo izategereza umwanzuro bazafata bo ubwabo.

Ubwo yatangizaga imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Mottley yatangaje ko igihugu cyabo gikeneye kwigenga bya nyabyo cyishyiriraho Guverinoma ikuriwe n’umwenegihugu akaba ari na we ufata umwanzuro wa nyuma mu nyugu z’iki gihugu bitarenze 2021.

Si ubwa mbere Barbados yifuje kuva ku butegetsi bwa cyami buyobowe n’Umwamikazi uba i Londres, kuko byatangiye mu mwaka 1998, komisiyo yashinzwe kuvugurura Itegekonshinga ry’iki gihugu yari yasabye ko ubwami buvaho hakajyaho Repubulika.

Nyuma yaho Minisitiri w’Intebe Freundel Stuart wasimbuwe na Mia, nawe yari yavuze ko mu gihe cya vuba bazava mu butegetsi bwa cyami bakaba Repubulika.

Barbados iramutse ibigezeho yaba ikurikiye ibindi bihugu nka Guyana yateye iyi ntambwe mu 1970, Trinidad na Tobago mu 1976 na Repubulika y’aba Dominica mu 1978 byose byigobotoye ingoma y’Abongereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *