Umuntu wa 23 yishwe na Covid-19 mu Rwanda

eii_avtxsaayn_k.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 17 Nzeri 2020 yatangaje ko umuntu wa 23 yishwe na Covid-19 mu Rwanda, mu gihe abanduye bashya ari 19 mu bipimo 2097 byafashwe. Uwapfuye ni umugabo w’imyaka 48 waguye i Kigali. Abanduye barimo 13 banonetse i Kigali mu bibasiwe kirusha abandi na 6 babonetse mu Karere ka Nyamagabe. […]

UEFA Champions league: Menya amakipe 5 Messi yahuye na yo ntashobore kuyatsinda igitego

Umunya-Argentine, Lionel Messi, amaze gutsinda mu marushanwa yo ku mugabane w’u Burayi ibitego 118 mu minota 12,040 yakinnye, bikamushyira ku mwanya wa kabiri mu batsinze ibitego byinshi mu mateka, inyuma ya Cristiano Ronaldo umurusha ibitego 15. Muri UEFA Champions league honyine Messi amaze gutsindamo ibitego 115, bikumvikanisha buryo ki hari amakipe menshi yagiye amugorerwaho. Urubuga […]

Fizi: Ibivugwa ku makimbirane ya Mai Mai, Twirwaneho na FARDC

Umutwe wa Mai Mai umaze igihe kirekire ugaba ibitero muri Teritwari ya Fizi, Abanyamulenge bahatuye bakemeza ko uyu mutwe ukorana n’ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC. Mu byatumye Abanyamulenge baba muri Fizi batekereza ko FARDC baba bafasha umutwe wa Mai Mai bakanawutera inkunga, ni uko nta ntambwe izi ngabo z’igihugu zitera zibungabunga umutekano […]

Dr. Habineza akomeje gusaba ubutabera gukurikirana uwamwise ‘ingagi’

Umuyobozi w’ishyaka Green Party akaba n’umudepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, Dr. Frank Habineza yavuze ko kugeza ubu atarahabwa ubutabera ku munyarwandakazi wamwise “Ingagi”. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, Dr. Frank Habineza yasobanuye ko ubwo yabwirwaga ko ari ingagi, yitabaje urwego rw’iperereza, CID kugira ngo ahabwe ubutabera ku muntu wamututse, kugeza bwo iki kigo […]

Abadepite b’umuryango wa EAC barashinjwa kuwunyunyuza

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba barashinjwa kuwunyunyuza, bawifuzaho akayabo k’amafaranga batavunikiye ku buryo bugaragaza ko bitabareba kubona uriho cyangwa utariho. Umudepite mugenzi wabo yagize ati: “Umuntu aribaza ibyo abadepite barimo, icyo bari kuzana mu muryango wa EAC ibihugu biwugize byaba bidafite. Yewe nta n’icyo bibabwiye, EAC yabaho itabaho.” Hashize igihe kirekire aba […]

Urukiko rwategetse ko Rusesabagina afungirwa muri gereza by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kane, rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa mu gihe cy’iminsi 30 kandi agafungirwa muri gereza, nyuma y’uko bigaragaye ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba ashinjwa. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Rusesabagina yagaragaye imbere y’urukiko, aburana ku ifunga n’ifungurwa ku byaha 13 aregwa. Ni […]

Nta kizere Loni ifitiye ubutegetsi bwa Ndayishimiye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu

Raporo nshya ya komisiyo ya Loni ikora iperereza ku Burundi, igaragaza ko nta cyizere ubutegetsi bushya bw’u Burundi bufitiwe mu kuzana impinduka mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ni Raporo yamuritswe kuri uyu wa Kane. Komisiyo ya Loni yayikoze, ivuga ko yashingiye ku byabaye mu Burundi kuva muri Gicurasi 2019, cyane cyane ibyabaye mu rugendo rw’amatora […]

Sudani: Abasaga 40 bafatanywe ibiturika bishobora gusenya umujyi wa Khartoum

Abantu 41 bari bafite ibikoresho byinshi bishobora guturitsa Umujyi wa Khartoum, birimo ibisa nk’ibiherutse gusenya icyambu mu kwezi gushize muri Liban, batawe muri yombi nk’uko byatangajwe n’abategetsi ba Sudani. Umushinjacyaha mukuru wa Sudani, Tagelsir al-Hebr, kuri uyu wa Gatatu yatangarije abanyamakuru ko abakekwa basanganywe ibiturika bihagije bishobora gusenya umurwa mukuru, Khartoum. Umuvugizi w’ingabo zishinzwe ibikorwa […]

Liverpool yibitseho umukinnyi wa Bayern Munich wifujwe cyane na Man United

Ikipe ya Liverpool yateye intambwe yo gusinyisha Thiago Alcantala, nyuma yo kumvikana na Bayern Munich yakiniraga ikiguzi cya miliyoni 25 z’amapawundi. Byitezwe ko Alcantala asinyira Liverpool amasezerano y’imyaka ine. Uyu munya-Espagne ukina hagati mu kibuga, ni umwe mu bo Bayern Munich yari yubakiyeho cyane kuva yayigeramo mu myaka irindwi ishize avuye muri FC Barcelona yamureze. […]

Umukobwa wa Rusesabagina aribaza icyo kugira ubwenegihugu bw’u Bubiligi bimaze

Umukobwa wa Paul Rusesabagina, yanenze imyitwarire y’igihugu cy’u Bubiligi nk’igihugu cya kabiri cya se, nyuma y’itabwa muri yombi rye avuga ko ritubahirije amategeko, ndetse anibaza agaciro ko kugira ubwenegihugu bw’u Burayi ku mfungwa ya politiki. Paul Rusesabagina, ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi bivugwa ko yakuwe I Dubai akazanwa mu Rwanda ku ngufu nubwo u Rwanda rubihakana, […]

Abagore 150,000 mu Rwanda ni bo bamaze kwemererwa gukuramo inda

Imibare itangazwa n’imiryango yigenga, ivuga ko mu Rwanda kuva hatorwa itegeko ryemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda, kuri ubu abarenga 150,000 ni bo bamaze kubyemerwa n’itegeko. Itegeko ryo gukuramo inda ryatowe bwa mbere mu Rwanda mu mwaka w’2012 rivugururwa mu 2018, gusa bimaze kugaragara ko hari itandukaniro mu mibare. Mbere y’2018 abari bamaze gukuramo inda byemewe […]

Abakomando ba Uganda bashobora kuzaba bagenzura aho inama y’i Goma izabera

Mu gihe Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yaba ageze mu mujyi wa Goma mu nama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere iteganyijwe ku mpera z’icyumweru, ngo hashobora kuzaba hari abakomando bagenzura aho izaba iri kubera n’ibice bihakikije. Inkuru y’igitangazamakuru Command One Post kivugwaho gukorera mu kwaha k’ubutegetsi bwa Uganda kivuga ko na mbere y’uko iyi […]

AS Kigali yirukanye abakinnyi batanu

Ikipe ya AS Kigali yamaze kubwira abakinnyi batanu mu bo yari isanganwe ko batari muri gahunda z’abo izifashisha mu mwaka utaha w’imikino, ihita itandukana na bo. AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, impamvu nyamukuru ikomeje kwiyubaka kugira ngo itazasezererwa rugikubita. Muri uko kwiyubaka iyi kipe y’Umujyi wa Kigali hari […]

Kenya: Umurambo bagiye kuwushyingura urabyanga

Mu giturage cya Shamberere mu ntara ya Kakamega ho mu gihugu cya Kenya, havuzwe inkuru y’umurambo w’umugore bagiye gushyingura ukabyanga. Amakuru avuga ko umurambo w’uwo mugore witwa Light Magunda bagiye kuwushyingura ugahuza ibiganza, ikimenyetso cyerekana ko utari witeguye gushyingurwa nk’uko bigaragara mu muco w’abantu bo mu bwoko bw’aba Luhya. Amakuru avuga ko uriya murambo ukivanwa […]

Depite Habineza yavuze ku kiganiro yagiranye n’abashaka gufata igihugu bakoresheje imbunda

Umudepite uhagarariye ishyaka rya Green Party mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr. Frank Habineza yavuze byinshi ku kiganiro yigeze kugirana n’abashaka gufata ubutegetsi mu Rwanda. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, Depite Habineza yavuze ko nk’utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igihugu, yahisemo gushaka ubutegetsi binyuze mu nzira y’amahoro, bitandukanye n’ibya bamwe bumva ko bazafata igihugu biciye […]

Ibirwa bya Barbados byapanze guhirika umwamikazi Elizabeth ku butegetsi

Guverinoma ya Barbados yatangaje ko ifite umugambi wo gukura Umwamikazi Elizabeth II Uyiyobora ku rwego rw’ikirenga ikimika Repubulika yigenga. Guverinoma y’ibi birwa byo muri Karayibe yavuze ko igihe kigeze ngo isige inyuma ubukoloni n’igisa nabwo cyose bitarenze ku munsi w’ubwigenge bwo mu Ugushyingo 2021. Mu ijambo ryavuzwe na Minisitiri w’Intebe, Mia Mottley, yavuze ko igihe […]

HEC yasabwe gusobanura iby’abanyeshuri 16 ba baringa bahawe buruse

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2020 nibwo Inama y’Igihugu y’amashuri makuru na za Kaminuza HEC yitabye Komisiyo y’imari n’umutungo wa Leta mu nteko ishinga amategeko (PAC) kugirango yisobanure ku makosa yagaragajwe n’umugenzuzi mu micungire y’umutungo . PAC yagaragaje ko hari ibintu bitumvikana mu mitangire ya buruse nk’aho byavugwaga ko bahaye abanyeshuri ba baringa […]

Maj. Mudathiru yihakanye uwari umuganga uvuga ko yisanze muri P5 atabizi

Urubanza rw’abantu 32 bashinjwa kuba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rwakomeje kuri uyu wa Gatatu rwafashe indi sura ubwo umusivili witwa Patrick Nsanzimana yatangazaga ko yisanze mu mutwe wa P5 atabizi ndetse agatangaho umugabo Major Mudathiru wamwihakanye. Nsanzimana avuga ko yagiye mu Burundi mu 2003 aho yakoreraga ibiraka by’ubuganga, Umurundi witwa Eugene akaba ari […]

Perezida Kagame yagaragaye arashisha umuheto

fb_img_16002801116592953.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagaragaye arashisha umuheto nk’imwe mu ntwaro gakondo zakoreshwaga mu Rwanda rwo ha mbere hataraza izigezweho. Imiheto, imyambi n’amacumu ni ibikoresho Abanyarwanda bari bazi neza gukoresha, cyane ko byabafashije gutsinda ingamba zitandukanye zirimo Igitero cy’Imigogo umwami Kigeli IV Rwabugiri yagabye ku Banyankore bari bategetswe n’Umwami Ntare V Rugingiza mu mpera z’1800. […]

RDC: Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku modoka z’umuryango World Vision

Umwe mu bashinzwe ubutabazi yarishwe, umwe arakomereka, mu gihe abandi babiri baburiwe irengero mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana cyagabwe ku modoka zabo mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuwa Kabiri ahitwa Luofu, muri teritwari ya Lubero, ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru agera ku rubuga Actualite.cd dukesha iyi nkuru, avuga ko abagabweho igitero bari abakozi […]

Red-Tabara yagaragaje impamvu itera u Burundi zirimo kuba abategetsi babwo bakorana n’abicanyi bo mu Rwanda

Umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wemeje ko ari wo umaze igihe ugaba ibitero muri kiriya gihugu ku mpamvu nyinshi zitandukanye, zirimo kuba abategetsi b’u Burundi bafitanye imikoranire n’abicanyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ibikubiye mu itangazo uyu mutwe wasohoye, nyuma y’ibitero bitandukanye bimaze iminsi bigabwa ku butaka bw’u Burundi. Mu itangazo rirerire Red-Tabara […]