Umwe mu bashinzwe ubutabazi yarishwe, umwe arakomereka, mu gihe abandi babiri baburiwe irengero mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana cyagabwe ku modoka zabo mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuwa Kabiri ahitwa Luofu, muri teritwari ya Lubero, ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru agera ku rubuga Actualite.cd dukesha iyi nkuru, avuga ko abagabweho igitero bari abakozi b’umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta, World Vision, ukora ibikorwa by’ubutabazi bigenewe abavanwe mu byabo n’intambara muri aka karere.
Bagabweho igitero ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba bavuye mu butumwa ahitwa Kasiki.
Umwe mu bavuga rikijyana muri Luofu utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Zari jeep enye Land Cruiser za World Vision. Ebyiri za mbere zatambutse, hanyuma nyuma y’iminota itanu izindi zishaka gutambuka ziterwa n’abantu bitwaje intwaro. Babiri mu bari bagize urukurikirane bafashwe n’amasasu, umwe amaze gupfira mu Kigo Nderabuzima cya Luofu, undi amaze kwihutanwa ku Bitaro Bikuru bya Kayna, mu gihe abandi babiri baburiwe irengero, bishoboka ko bashimuswe n’abateye.”
Aya makuru akaba yanemejwe n’iri vuriro abafashwe n’amasasu bajyanweho mu rwego rw’ubutabazi bwihutirwa, aho bavuga ko bakiriye nyakwigendera yashizemo umwuka.


