Kenya: Umurambo bagiye kuwushyingura urabyanga

Sangiza iyi nkuru

Mu giturage cya Shamberere mu ntara ya Kakamega ho mu gihugu cya Kenya, havuzwe inkuru y’umurambo w’umugore bagiye gushyingura ukabyanga.

Amakuru avuga ko umurambo w’uwo mugore witwa Light Magunda bagiye kuwushyingura ugahuza ibiganza, ikimenyetso cyerekana ko utari witeguye gushyingurwa nk’uko bigaragara mu muco w’abantu bo mu bwoko bw’aba Luhya.

Amakuru avuga ko uriya murambo ukivanwa mu buruhukiro bw’ibitaro wari umeze neza, ibiganza byawo bitandukanye, ariko byagera mu muhango wo gishyingura ugafatanya ibiganza kubera ko hari ibyo washakaga ko bibanza gukemurwa.

Umwe mu bari bagiye gushyingura yahamirije ayo makuru ikinyamakuru KTN agira ati: “Twabonye ikintu giteye ubwoba. Ukiva ku bitaro ibiganza byawo byari bibumbuye cyane, gusa ejo nijoro wahurije hamwe ibiganza byawo bivamo igipfunsi.”

Bivugwa ko impamvu uriya murambo wahisemo gukora igisa no kwigaragambya, ari uko mbere y’uko nyirawo apfa, basaza be basabye umuryango yari yarashakiyemo kubanza kumukwa, gusa icyifuzo cyabo nticyubahirizwa.

Izo nkwano ni zo umurambo wa nyakwigendera wigaragambirizaga usaba ko zatangwa, ibyaje kubahirizwa bikarangira umurambo wemeye gushyingurwa nyuma y’amasaha arenga atatu abantu baguye mu kantu.

Umuturage wavuganye na KTN yavuze ko batashoboraga gushyingura umuntu wahuje ibiganza, ngo kuko ari ikizira mu baturage bo muri kariya gace, gusa bikaba bishobora kubaho mu gihe hagize indi mihango ikorwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *