Urukiko rwategetse ko Rusesabagina afungirwa muri gereza by’agateganyo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kane, rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa mu gihe cy’iminsi 30 kandi agafungirwa muri gereza, nyuma y’uko bigaragaye ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba ashinjwa.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Rusesabagina yagaragaye imbere y’urukiko, aburana ku ifunga n’ifungurwa ku byaha 13 aregwa.

Ni ibyaha birimo:

– Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
– Gutera inkunga iterabwoba
– Iterabwoba ku nyungu za politiki
– Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
– Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba
– Kuba mu mutwe w’iterabwoba
– Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
– Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
– Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate
– Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
– Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako
– Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake
– Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore indi mirimo ijyanye n’ishingano za gisirikare

Ubwo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane hasomwaga umwanzuro w’urubanza, umucamanza yavuze ko urukiko rwasesenguye buri cyaha muri 13 biregwa Rusesabagina, uko yisobanuye n’uko abanyamategeko be bamwunganiye ndetse n’ibyagiye bitangazwa n’ubushinjacyaha.

Ku bijyanye n’uko yaburana afunzwe cyangwa adafunzwe, umucamanza yavuze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha, bityo ko akwiye gukurikiranwa afunzwe nubwo hagaragajwe impamvu z’uko afite uburwayi. Yavuze ko kuburana afunzwe bidashobora kubangamira uburenganzira bwe bwo kwitabwaho mu buvuzi.

Umucamanza yavuze ko Rusesabagina agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko ko ashobora kujurira uyu mwanzuro mu gihe cy’iminsi itanu.

Rusesabagina yahise yaka ijambo maze abwira umucamanza ko ahise ajuririra kiriya cyemezo ako kanya.

Paul Rusesabagina yafatiwe i Kanombe ku wa 30 Kanama, mbere y’umunsi umwe y’uko RIB imwereka itangazamakuru.

Akurikiranweho ibyaha ahanini bifitanye isano n’ibyakozwe n’inyeshyamba za FLN zishamikiye ku ishyaka MRCD abereye umuyobozi.

Mu rubanza Rusesabagina yemeye imikoranire n’uriya mutwe binyuze mu mafaranga ibihumbi 20 by’ama-Euro yawuhaye nk’inkunga, anatangaza ko yicuza akanasabira imbabazi ibikorwa bibi wakoreye mu majyepfo y’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Urukiko rwategetse ko Rusesabagina afungirwa muri gereza by’agateganyo
    Ko nabonaga ari umugabo ufatika none nkaba mbona ari rizembe ryatera umwaku? Ubu Nahimana yafatwa mucyumweru kimwe yaba yabaye rizembe wenda wa munwa wo hejuru udakoma nkuwurukwavu wenda washira ugatangira gukoma( Remuer), wagirango numunwa wa Sylvestre Ntibantunganya w’i Burundi

  2. Urukiko rwategetse ko Rusesabagina afungirwa muri gereza by’agateganyo
    Ko nabonaga ari umugabo ufatika none nkaba mbona ari rizembe ryatera umwaku? Ubu Nahimana yafatwa mucyumweru kimwe yaba yabaye rizembe wenda wa munwa wo hejuru udakoma nkuwurukwavu wenda washira ugatangira gukoma( Remuer), wagirango numunwa wa Sylvestre Ntibantunganya w’i Burundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *