Abadepite b’umuryango wa EAC barashinjwa kuwunyunyuza

Sangiza iyi nkuru

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba barashinjwa kuwunyunyuza, bawifuzaho akayabo k’amafaranga batavunikiye ku buryo bugaragaza ko bitabareba kubona uriho cyangwa utariho.

Umudepite mugenzi wabo yagize ati: “Umuntu aribaza ibyo abadepite barimo, icyo bari kuzana mu muryango wa EAC ibihugu biwugize byaba bidafite. Yewe nta n’icyo bibabwiye, EAC yabaho itabaho.”

Hashize igihe kirekire aba badepite bayobowe n’Umunyarwanda Martin Ngoga basaba uyu muryango kubaha amafaranga yabo bagenerwa buri gihe ubwo bakoze inama, ku buryo banze no kwemeza ingengo y’imari nshya (2020/2021) ya EAC batarayabona.

Gusa hahishuwe ko aba badepite bari kwifuza cyane, bakaba bashaka amafaranga batavunikiye kandi umugambi wabo wo kunyunyuza umuryango ukaba ukomeje.

Ngo babanje gufata amadolari y’Amerika 584,000 yo kubahembera inama zabaye kuva muri Werurwe 2020 kugeza muri uku kwezi, zifashishije ikoranabuhanga bitewe n’icyorezo cya Covid-19, aturutse mu musanzu leta y’u Burundi yari yatanze ungana n’amadolari y’Amerika 679,651.

Aya mafaranga yabaye make, biba ngombwa ko Martin Ngoga asabira abadepite ayoboye andi miliyoni 1.6 y’amadolari yagombaga gufatwa nk’inguzanyo avuye mu kigo gihuza za kaminuza zo mu bihugu bya EAC (IUCEA) n’ayagombaga kuva mu kigo cya EAC gishinzwe ubworozi bw’amafi, LVFO (Lake Victoria Fisheries Organization).

Ayagombaga gukurwa muri IUCEA ni amadolari y’Amerika 1,519,03 mu gihe ayagombaga kuva muri LVFO ari 165,339.

Gushakira umusanzu muri ibi bigo bishamikiye kuri EAC byatewe no kuba ibugugu bigize uyu muryango bigifite ibirarane. Ni ikibazo umuryango watangiranye kuva wavuka kuko nta gihe uratangwa ku kigerio cy’100%. Urugero muri Kamena 2020, ibihugu byose byarimo ibirarane, Sudani y’Epfo ku isonga n’ikirarane kirenga amadolari miliyoni 27, Kenya yari inyuma yo yari ifite ikirarane cy’amadolari 1,975.

Guverinoma ya Tanzania yanze ko aya mafaranga avanwa muri ibi bigo nk’uko biri mu ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Wilbert Ibuge yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko tariki ya 10 Nzeri 2020.

Ibyo Guverinoma ya Tanzania yabikoze nyuma yo gutahura urukundo rw’amafaranga aba badepite ngo bakomeje kugaragaza.

Umwanzuro wa Guverinoma ya Tanzania ngo wababaje aba badepite bari bizeye ko bagiye kubona amafaranga bavuga ko bakoreye, bahitamo kutemeza ya ngengo y’imari nshya kugeza igihe bazayabonera nk’uko Chimp Reports yabitangaje.

Hari abagize iyi Nteko ya EAC babwiye iki gitangazamakuru ko impamvu aba badepite banze kwemeza iyi ngengo y’imari nshya, ari ukugira ngo inama bakora ziyongere, amafaranga bagomba guhabwa nayo yiyongere.

Bakoze inama nyinshi, buri wese yibereye mu rugo

Mu buryo busa no kongera umubare w’amafaranga aba badepite bagomba guhabwa, bakoze inama nyinshi kandi bigaragara ko bagiye bazikora igihe gito, kigeze no ku minota 22 gusa.

Iki gitangazamakuru cyatangaje ko aba badepite tariki ya 12 Kanama 2020, bakoze inama yiga ku ngengo y’imari nshya. Iyo nama ngo yatangiye saa 9h28, irangira saa 10h00.

Tariki ya 17 Kanama bakoze indi yatangiye saa 10h00 irangira saa 11h20, tariki ya 26 Kanama bakora indi yatangiye saa 2h46 irangira saa 3h09.
Hari indi bakoze tariki ya 27 Kanama 2020, yatangiye saa 10h20, imara iminota 25. Izi zose zabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mpuzashusho (video-conference na zoom) mu buryo bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Guhera byibuze muri Werurwe 2020, icyorezo cya Covid-19 gisa n’icyari kimaze gukwirakwira mu bihugu binyamuryango bya EAC. Muri icyo gihe, byari byarashyizeho ingamba nka Guma mu Rugo (lockdown), aho ibigo bya za leta byari bifunguriwe abantu bake, abandi basabwa gukorera mu ngo.

Ngo aba badepite ba EAC nabo ntaho bari kujya, keretse gukorera izi nama mu ngo zabo cyangwa se bakajya muri za Minisiteri zitari kure y’aho batuye; mu bilometero bike.

Muri iki gihe, nta mafaranga y’ingendo ngo bakeneraga ndetse nta buryo bwo kwakirirwa mu mahoteli (kurya cyangwa gufata amacumbi) bari bakeneye. Mugenzi wabo utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Twatunguwe no kubona abadepite basaba aya mafaranga yose.”

EALA ifite abadepite 52 baturuka mu bihugu byose bigize EAC. Nk’uko bisanzwe, umudepite wa EALA asaba amadolari y’Amerika 560 kuri buri nama yitabiriye, mu gihe isaha imwe y’inama ibahuza ihabwa agaciro k’ibihumbi 80 by’amadolari y’Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *