Abagore 150,000 mu Rwanda ni bo bamaze kwemererwa gukuramo inda

Sangiza iyi nkuru

Imibare itangazwa n’imiryango yigenga, ivuga ko mu Rwanda kuva hatorwa itegeko ryemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda, kuri ubu abarenga 150,000 ni bo bamaze kubyemerwa n’itegeko.

Itegeko ryo gukuramo inda ryatowe bwa mbere mu Rwanda mu mwaka w’2012 rivugururwa mu 2018, gusa bimaze kugaragara ko hari itandukaniro mu mibare. Mbere y’2018 abari bamaze gukuramo inda byemewe n’itegeko bari 8, gusa mu gihe cy’imyaka itagera kuri 2 umubare warazamutse cyane kuri ubu babarirwa 150,000.

Kugeza ubu iri tegeko ryemerera abantu gukuramo inda, mu gihe umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu; kuba yarashyingiwe ku ngufu, kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri ni ukuvuga (umuvandimwe cyangwa umubyeyi we) kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi.

Mu Rwanda hari imiryango n’imishinga nka Health Development Initiative (HDI), Great Lakes Initiative for Human Rights and Development (GLIHD), Isange One Stop Center n’abandi, bafasha abagize ikibazo nk’iki kugera ku burenganzira bwo gukuramo inda.

Kugeza ubu imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko gushyira iri tegeko mu bikorwa bikirimo imbogamizi, nk’imyemerere y’abagomba kurishyira mu bikorwa.

Aphrodis Kagaba ukuriye HDI-Rwanda avuga ko hari n’abaganga bitwaza imyemerere y’amadini n’amatorero basengeramo bakanga gufasha abaje bashaka serivisi zo gukuramo inda. Yagize ati: “Muganga arakubwira ati ‘nkurikije aho nsengera n’ibyo nemera, njyewe ibi bintu ntabwo nabikora’. Ariko niba uri muganga, vura abantu bose utabahaye akato.”

Vestine Husna Umulisa, wungirije umukuru wa GLIHD, we avuga ko indi mbogamizi ari ukuba abagabo bakomeje gutera inda abana b’abakobwa abahanwa bakiri bake cyane.

Ati: “Uyu munsi hari inda zirenga 18,000 zatewe abana, bose barabyaye nk’uko bivugwa na raporo iheruka gukorwa, ariko mu bushinjacyaha hagezemo abagabo 3,000 gusa bahanwe.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *