AS Kigali yirukanye abakinnyi batanu

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya AS Kigali yamaze kubwira abakinnyi batanu mu bo yari isanganwe ko batari muri gahunda z’abo izifashisha mu mwaka utaha w’imikino, ihita itandukana na bo.

AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, impamvu nyamukuru ikomeje kwiyubaka kugira ngo itazasezererwa rugikubita.

Muri uko kwiyubaka iyi kipe y’Umujyi wa Kigali hari abakinnyi bashya yamaze gisinyisha, gusa hari n’abo yamaze kurekura nyuma yo gusanga batari ku rwego rw’abo umutoza Eric Nshimiyimana yifuza.

Abakinnyi AS Kigali yamaze gusezerera barimo Songayingabo Shaffy yari yaratijwe umwaka umwe na APR FC, Nshimiyimana Marc Govin uherutse gusoza amasezeramo agakomereza muri Mukura Victory Sports, Rick Martel wari ugifite umwaka w’amasezerano, Essombe Patrick na we wari usigaje umwaka cyo kimwe na Nova Bayama wari usigaje amasezerano y’amezi atandatu.

AS Kigali yasinyishije abakinnyi bakomeye barangajwe imbere na Hakizimana Muhadjiri, gusa hari amakuru avuga ko iyi kipe igikeneye rutahizamu umwe ugomba kuza gufasha ubusatirizi izaba yubakiyeho mu mwaka utaha w’imikino.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *