Urubanza rw’abantu 32 bashinjwa kuba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rwakomeje kuri uyu wa Gatatu rwafashe indi sura ubwo umusivili witwa Patrick Nsanzimana yatangazaga ko yisanze mu mutwe wa P5 atabizi ndetse agatangaho umugabo Major Mudathiru wamwihakanye.
Nsanzimana avuga ko yagiye mu Burundi mu 2003 aho yakoreraga ibiraka by’ubuganga, Umurundi witwa Eugene akaba ari we wamwegereye akamubwira ko hari ahantu yamurangira akazi gafite ingufu.
Bitandukanye n’ubuhamya yahaye ubushinjacyaha bugaragaza ko Nsanzimana yinjiye muri batayo ishinzwe ubuvuzi ndetse byihuse agahita azamurwa mu mapeti nk’umusirikare wa P5 ndetse agaherekezwa akinjizwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gukora inshingano ze, Nsanzimana avuga ko Atari azi ko arimo kwinjizwa mu nyeshyamba ahubwo yari yizeye ko agiye kubona akazi keza k’ubuganga.
Nsanzimana avuga ko bitewe n’uko yari umushomeri, yafashe akazi, ariko akisanga mu nkambi, aho ingabo za P5 zakoreraga ndetse yagerageje gucika bikamunanira.
Umucamanza yamusabye ibimenyetso bigaragaza ko atigeze yiyemerera gukorana n’uyu mutwe, avuga ko Maj. Habibu Mudhatiru ari we wenyine wamubera umuhamya.
Ati: “Ninjiye mu Ukuboza 2017, ku itariki 28 Werurwe 2018 nagerageje gutoroka birananira mu nshuro eshatu zose nabigerageje. Ibi byakwemezwa na Mudathiru kuko nahaniwe imbere ye, kandi nongeye kubigerageza muri kanama ariko ndafatwa nyuma y’amasasu menshi no kuvunika urutoki n’amagufa.”
Yahishuye ko Mudathiru ari we mu basirikare bakuru ba P5 wari ushinzwe ibikorwa kandi yari azi ko yagerageje gutoroka.
Umwunganira mu mategeko yashimangiye ibyo umukiriya we avuga, ashimangira ko ashobora kuba yarifatanyije n’ingabo zitemewe ariko yashutswe kugirango azigeremo.
Maj. Mudathiru wari wanze kuburana avuga ko nta mwunganizi afite, ntiyabashije kwihanganira kwakira ibyo yavugwagaho byose ntacyo abivuzeho.
Yasabye ijambo maze agira ati: “Ndashaka ko byumvikana neza ko Patrick yari ofisiye mukuru kandi bose baje nk’itsinda bakabazwa niba bazi ibyo bari kwinjiramo bakavuga ngo ‘Yego’, ibi bisobanuye ko bari babizi.”
Yongeyeho ariko na none ko ku giti cye azi ko hari abantu amagana babashije gutoroka nyuma yo kumenya ibyo binjiyemo, n’abandi bitari kubananira iyo baba batishimiye kuba mu mutwe wabo.
Ati: “Bamwe mu bahunze bashobora kuba barafashwe bakagarurwa ariko nubwo twari ba ofisiye benshi babashinzwe, nzi ko Patrick (Nsanzimana) yagerageje gutoroka kabiri kugira ngo ahunge bikanga ariko ntabwo nari inzitizi yo guhunga kwabo kuko ibihuru byari bifunguye, ”


