HEC yasabwe gusobanura iby’abanyeshuri 16 ba baringa bahawe buruse

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2020 nibwo Inama y’Igihugu y’amashuri makuru na za Kaminuza HEC yitabye Komisiyo y’imari n’umutungo wa Leta mu nteko ishinga amategeko (PAC) kugirango yisobanure ku makosa yagaragajwe n’umugenzuzi mu micungire y’umutungo .

PAC yagaragaje ko hari ibintu bitumvikana mu mitangire ya buruse nk’aho byavugwaga ko bahaye abanyeshuri ba baringa buruse, bikarangira amafaranga yose arengeye mu mifuka ya bamwe mu bakozi. Umuyobozi w’iyi komisiyo, Muhakwa Valens yatanze urugero rwaho bahaye buruse umwe ma banyeshuri, nyuma bikaza kugaragara ko amaze igihe apfuye.

Abadepite bagize komisiyo kandi banenze HEC kutabasha kugaragaza icyashingiweho mu kohereza amafaranga kuri konti za BRD ndetse n’ibindi bibazo byinshi birimo gukoresha nabi ingengo y’imari hagurwa imashini zo mu biro zitigeze zikoreshwa icyo zari zigenewe, hakaza n’ikibazo cy’amafaranga yahawe bamwe mu bayobozi mu muryo budakurikije amategeko.

Urugero hari nk’akabakaba miliyari icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10,000,000000 Frw) HEC yohereje kuri konti ya BRD nta rutonde rw’abayagenewe ifite kandi impapuro zisobanura ibyayo bananiwe kuzigaragariza umugenzuzi w’imari ya Leta.

Abadepite kandi batunguwe nuko HEC yahaye Kaminuza y’u Rwanda miliyoni 40 agenewe abanyeshuri 16 batacyiga ndetse barimo n’umwe umaze igihe apfuye.

Desire Gacinya ushinzwe ibya buruse muri HEC yavuze ko bagize ingorane mu guhuza imibare n’ibindi bigo bikarangira bifashishije igenekereza ry’imyaka yabanje.

Gusa umugenzuzi w’imari muri Minisiteri y’Imari, Alexis Muhire, yamaganye ibi avuga ko ibigo by’amashuri ari byo bimenya amakuru ku banyeshuri babyo, abiga n’abatiga cyangwa abakiriho n’abapfuye kuburyo nta makuru nk’aya HEC yari gukenera muri BRD yahawe ayo mafaranga.

Umuyobozi wa HEC, Dr. Rose Mukankomeje yemeye aya makosa maze avuga ko habaye ikibazo cyo guhuza amakuru cyatewe no kubura abakozi bahagije, ariko avuga ko gahunda ihamye ari ugushyiraho uburyo bumwe bwa buruse (MIS) izakusanya amakuru yose ahantu hamwe kandi bikajya bigerwaho icyarimwe n’inzego zose zifite uruhare muri iyo gahunda.

Mu gusubiza, Umuyobozi wa PAC, Depite Muhakwa yagize ati : “Iki kibazo gikwiye kuba ubwa nyuma kigaragaye muri raporo ya HEC kandi hagomba gutegurwa raporo isukuye umwaka utaha, kandi turashaka ko abantu babigizemo uruhare na bo babiryozwa.”

Mu bindi bibazo by’imicungire mibi y’imari, inteko ishinga amategeko yagaragarijwe ko hari miliyoni zisaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe abayobozi mu buryo butemewe n’amategeko arimo nk’ayari agenewe amavuta y’imodoka kandi bidateganyijwe n’amategeko agenga abakozi ba Leta mu Rwanda.

Kuri iki kibazo, PAC yabwiwe ko kugeza ubu amafaranga 500.000 yakuwe mu bayobozi bagize uruhare muri aya makosa, ariko umuyobozi wa PAC yahaye igihe ntarengwa cy’ibyumweru bibiri Umuyobozi w’Ubuyobozi n’imari muri HEC, Frank Bagabo, ngo bazabe babashije gusubiza miliyoni 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda asigaye.

Abadepite basabye kandi abayobozi ba HEC gusobanura impamvu bananiwe gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta byakomeje kugaruka muri raporo ye kuva mu 2016.

Depite Jeanne d’Arc Uwimanimpaye yabajije impamvu hari ubushake buke mu gukurikiza inama zatanzwe mu byifuzo by’inteko ishinga amategeko n’Ubugenzuzi bw’Imari ya Leta kuva 2016 kugeza muri 2019.

Uwimanimpaye yabajije kandi asaba HEC kugira ibisobanuro itanga agira ati: “Kuki ibi bimeze bityo kandi ni ukubera iki HEC ikomeza kujenjeka, igashaka kudashyira mu bikorwa inama zatanzwe ?”

Umuyobozi mukuru wa HEC, Rose Mukankomeje yavuze ko iki gishobora gusubizwa neza n’uwamubanjirije, Emmanuel Muvunyi, hanyuma we akaba ashobora kumwunganira mu gihe bibaye ngombwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *