Umutoza Seninga Innocent utoza ikipe ya Sunrise y’i Nyagatare ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, yateguje akazi gakomeye amakipe yo mu cyiciro cya mbere bazahurira mu gikombe cy’amahoro.
Seninga yabigarutseho nyuma y’umukino Sunrise iheruka gutsindamo Rwamagana City ibitego 2-1.
Kugeza ubu Sunrise ntiratsindwa umukino n’umwe, dore ko n’uwa Rwamagana City FC yari yatezwe yawutsinze ku bitego 2-1.
Rwamagana City ifatwa nk’umukeba w’ibihe byose wa Sunrise kubera ihangana rishingiye ku kuba Sunrise ikiba i Rwamagana hari bamwe mu baturage bayifataga nkaho ari ikipe y’ubuyobozi; na ho Rwamagana bakayitirira kuba ikipe y’abaturage.
Impamvu ni uko Sunrise yakoreshaga ingengo y’imari iciye mu turere kandi na two twari dufite amakipe akoresha ingengo y imari idahagije, hakiyongeraho ko yashinzwe bishingiye ku gitekerezo cy’ubuyobozi bw’Intara bwashakaga ko Iburasirazuba haboneka ikipe yo mu cyiciro cya mbere bitewe n’uko amakipe yo muri iyi ntara yose yari mu cya kabiri.
Ibi biri mu byanatumye ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bufata icyemezo cyo kuvana Sunrise i Rwamagana ikajyanwa i Nyagatare, kuko akarere ka Rwamagana katashoboraga gufasha ikipe ebyiri kandi uturere dutanu muri turindwi tuyigize tukaba nta makipe dufasha twari dufite.
Seninga nyuma yo gutsinda Rwamagana, yabwiye BWIZA ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere bazahurira mu gikombe cy’amahoro azahangana na yo, kuko ikipe atoza ihagaze ndetse ikaba inafite intego yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere idatsinzwe umukino n’umwe.
Ati: “Twebwe dukina Portugal style, amakipe yo mu cyiciro atwite tuzayaha akazi. Iyo tuvuga ko dukina Portugal style bivuze ko ushobora kudutsinda igitego tukava inyuma tukacyishyura tukanagutsinda.”
Yakomeje avuga ko “Imikino y’igikombe cy’amahoro tuyiteguye neza kandi tuzitwara neza. Icyo nabwirwa amakipe yo mu cyiciro cya mbere batwitege kuko tuzabaha akazi. Ikipe dufite ni nziza kuko ubuyobozi bwagumanye abakinnyi beza ikipe yari ifite barimo n’abanyamahanga beza bari ku rwego rwo gukina icyiciro cya mbere.”
Gasana Stephen uyobora akarere ka Nyagatare aganira n’tangazamakuru ku wa 21 Werurwe 2022, yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bwifuza ko Sunrise yagaruka mu cyiciro cya mbere ikaba ikipe ikomeye.
Ati: “Dufite ikipe ya Sunrise ifite intego nziza, kandi ubuyobozi bw’akarere dufatanyije n’abaturage iyi ikipe turimo gukora ibishoboka ngo izongere gukina icyiciro cya mbere. Irimo kwitwaza neza kuko aho imikino igeze iri ku mwanya wa mbere.”
“Tugomba gufatanya n’ubuyobozi bw’ikipe kugira ngo Sunrise isubire mu cyiciro cya mbere. Iriya stade mwabonye umukuru w’igihugu yahaye abaturage ba Nyagatare turifuza ko izajya iyakiriraho amakipe akomeye kuko ni inyungu ku batuye Nyagatare kwakira ayo makipe.”
Sunrise FC igomba gutangirira urugamba rwo guhangana n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere kuri Gasogi United bahurira muri 1/8 cy’irangiza cy’Igikombe cy’amahoro.


