Umutungo wa Vladimir Putin ngo wazamuwe na ruswa ndengakamere

Sangiza iyi nkuru

Ubushakashatsi bwakozwe na BBC burerekana ko ikigega cy’ imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinja bikomeye perezida w’ igihugu cy’ Uburusiya Vladimir Putin gukoresha ruswa.
Iki gihugu cyasabiye ibihano abayobozi bakuru b’ Uburusiya ariko ni ku nshuro ya mbere bashinja ku buryo bweruye Putin gukoresha ruswa.
Vladimir_Putin-6
Umuvugizi wa perezidansi y’ Uburusiya yatangaje ko ntacyo batangaza ku birego by’ Amerika kuko ari amagambo adafite ishingiro.
Mu cyumweru gishize, umwe mu bayobozi bakomeye mu gihugu cy’ Ubwongereza yatangaje ko Putin yagize uruhare rusesuye rwo gutanga uruhushya mu iyicwa rya Alexander Litvinenko wahoze akuriye urwego rw’ iperereza mu gihugu cy’ Uburusiya.
Litvinenko, yahoze akora akazi muri minisiteri y’ umutekano y’ Uburusiya, yishwe ahawe uburozi bwa Polonium i Londres mu 2006.
Adam Szubin uhagarariye akanama ka Leta Zunze Ubumwe za Amerika gatanga ibihano yatangarije BBC mu kiganiro cyayo Panorama ko perezida w’ Uburusiya arya ruswa kandi ko leta ya Amerika imaze imyaka myinshi aya makuru iyazi.
Ati: “Twabonye Putin afasha inshuti ze, n’abandi bantu bamwegereye ndetse agakandamiza abatagira icyo bafasha mu ikoreshwa ry’ umutungo w’igihugu. Putin afasha abantu abona ko haricyo bazamumarira ndetse akigiza kure rubanda rwa giseseka abona ntacyo bamumarira. Kuri njye mbifata nka ruswa.”
ADAM
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 

Adam Szubin,umunyamerika wamennye amabanga ya perezida w’ Uburusiya Vladimir Putin
Bamwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika banze kugira icyo bavuga ku byerekeye ubutunzi bivugwa ko Putin yaba afite.
Szubin ni we wenyine wemeye gutanga amakuru mu kiganiro Panorama, gusa yanze kugira icyo avuga ku giti cye ku byerekeye raporo yakozwe n’ urwego rwa CIA, yasohotse mu 2007, ivuga ko Putin afite umutungo ubarirwa muri miliyari 40 z’amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu mwaka 2008, Putin yatangarije ibinyamakuru bitandukanye ko inkuru zivuga ko afite ubutunzi bwinshi cyane ari ibinyoma. Putin yanze kugira icyo avuga mu kiganiro Panorama cya BBC ku bijyanye na ruswa ashinjwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kizito@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *