Abanyamategeko bavuga ko kwereka ukekwaho ibyaha itangazamakuru ari kumwambura uburenganzira

Sangiza iyi nkuru

Abanyamategeko bo mu Rwanda bemeje ko iyo ukekwaho ibyaha yeretswe itangazamakuru byongera igitutu ku butabera , bikanambura ukekwa bumwe mu burenganzira ahabwa n’amategeko.

Ni kenshi urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda( RIB) rutumira itangazamakuru rukabereka abantu runaka baba bakekwaho gukora ibyaha. Hari abahabwa umwanya bakavugana na ryo ariko hari n’abatemererwa kurivugisha gusa hari abahabwa uyu mwanya bakagaragaza ko bisanze mu maboko y’ubugenzacyaha batazi icyo bazira hakaba n’icyiciro cy’abahita bemera ibyaha uwo mwanya.

Me Ndikumana umwe mu banyamategeko usanzwe akora umwuga wo kunganira abantu mu nkiko yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko nta tegeko rihari ribuza RIB kwereka itangazamakuru abo iba yataye muri yombi kimwe n’uko nta n’irihari riha uburenganzira uru rwego bwo kwereka itangazamakuru ukekwaho ibyaha,gusa kuri we ngo asanga ibi ari ugushyira igitutu ku butabera aho bishobora gutuma icyemezo cy’umucamanza gishingira ku byo ubugenzacyaha bwanyujije mu bitangazamakuru.

Uretse kuba uweretswe itanganzamakuru hari uburenganzira aba yambuwe burimo no kuba mu gihe urukiko rutaramuhamya ibyaha aba akiri umwere ngo bishobora kugira ingaruka ku muryango we harimo no guhabwa akato muri rubanda nkuko bishimangirwa na Me Ndikumana.

Ku ruhandwe rw’urwego rw’ubugenzacyaha, Binyuze ku muvugizi w’umusigire w’uru rwego Dr Murangira Thierry avuga ko kweraka itangazamakuru ukekwaho icyaha haba hagamije kwereka rubanda ko hari ibyaha runaka bikorwa bityo akemeza ko atari ngombwa ko babanza gusaba uburenganzira ugiye kwerekwa itangazamakuru cyangwa rubanda dore ko nta n’itegeko rihari ribuza RIB kwerekana ukekwaho icyaha.

Urwego rw’ubugenzacyaha usanga ruhabwa umwanya rukavuga ibyaha rukurikiranyeho umuntu runaka gusa ugasanga(rimwe na rimwe) hari aho ukekwaho icyaha adahabwa umwanya ngo yisobanure ndetse n’urwego rw’ubugenzacyaha ntirusobanure byimbitse uburyo icyaha cyakozwemo hisunzwe ko bikiri mu Iperereza. Ikindi kandi rya tangazamakuru ryahamagawe wa muntu agifatwa ntiryongere guhamagarwa ngo ribwirwe ibyavuye mu iperereza dore ko n’ubusanzwe riba ryakozwe mu ibanga.

Ibi biri mu bituma hari abaturage bahora barebera mu ndorerwamo y’umunyabyaha wa muntu wagaragaye mu itangazamakuru ritagaragaje niba yarabaye umwere mu rukiko doreko abantu bose bataba bafite ubushobozi bwo gusesengura no guha inyito iboneye ukekwaho icyaha ndetse n’uwagihamijwe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abanyamategeko bavuga ko kwerekana ukekwaho ibyaha itangazamakuru ari kumwambura uburenganzira
    N’abanyamakuru barabizi.Twarabyize ahubwo abenshi iyo bageze hanze ubanza ibyo bize babyibagirwa!

  2. Abanyamategeko bavuga ko kwerekana ukekwaho ibyaha itangazamakuru ari kumwambura uburenganzira
    N’abanyamakuru barabizi.Twarabyize ahubwo abenshi iyo bageze hanze ubanza ibyo bize babyibagirwa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *