Gutunga abagore barenze umwe byasaba guhindura Itegekonshinga:Depite Mukabagwiza

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wungirije w’inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite ushinzwe amategeko , Hon.Mukabagwiza Edda yasubije abagabo bifuza kugira abagore benshi ko bitemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Mu minsi ishize hagiye humvikana abagabo bo mu bice binyuranye by’igihugu bavuga ko haramutse hatowe itegeko ryemera gutunga abagore benshi ku mugabo umwe, bose bayoboka iyo gushaka abandi bagore.

Mu mpamvu batangaga, bahuriraga ku kuba umugore ufite mukeba yubaha umugabo cyane, ndetse uko umuntu arushijemo kugira abagore benshi ngo bishobora no kumwongerera amahirwe yo gutera imbere byihuse biturutse ku guhuriza hamwe imbaraga.

Mu buhamya bw’umugabo utuye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali aganira na Radio 1, yavuze ko nk’abasengera mu idini ya Islam, Imana itabategeka gushaka umugore umwe, ari naho ahera yemeza ko mu Rwanda biramutse bivuguruwe , nawe yahita arongora undi mugore wa kabiri. Yagize ati: ”Ku myemerere y’idini ya Islam, Imana irabyemera. Bivuze ko Imana nayo ibyemera kugeza kuri bane, ntabwo gushaka umugore wa kabiri ari kubera gusambana, bashobora kukunganira mu rugo, leta ibyemeye nanjye nashaka undi rwose.”

Hari kandi n’abagore bashyigikiye iki gitekerezo cy’abagabo, bashingiye ku kuba hari abagabo baca inyuma abo bashakanye bigatuma basesagura umutungo w’urugo. Ikindi ni uko ngo akenshi usanga abenshi batanyurwa no kuba bafite umugore umwe bityo kugira benshi byaca ako kajagari.

Hon. Mukabagwiza yavuze ko kugira ngo ibyifuzo by’aba bagabo bishyirwe mu bikorwa, byasaba ko amategeko ahinduka kuko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemera ugushyingirwa hagati y’umugabo umwe n’umugore umwe.

Ati: “Uyu mushinga ntabwo watambuka kuko Itegeko Nshinga ritabyemera, itegeko rivuga ko ubushyingirane bwemewe ni ubw’umugabo umwe n’umugore umwe.”

Itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo yaryo ya 166, rivuga ko ugushyingiranwa kwemewe ari uko umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ku bushake bwabo, kukaba ari ko konyine kwemewe n’itegeko.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Gutunga abagore barenze umwe byasaba guhindura Itegekonshinga:Depite Mukabagwiza
    mwatoye iryemerera abakobwa gukura mwamada iryo gutunga umugore urenzumwe ntimubikozwa na Girinka bari mukuziha ipfizi imwe ari biraro 20 ikazibyarira rekinshoreke ziyaturye nihahandi turazifite nibwo abagore basezeranye bazumva nibinyendaro tubicyure

  2. Gutunga abagore barenze umwe byasaba guhindura Itegekonshinga:Depite Mukabagwiza
    mwatoye iryemerera abakobwa gukura mwamada iryo gutunga umugore urenzumwe ntimubikozwa na Girinka bari mukuziha ipfizi imwe ari biraro 20 ikazibyarira rekinshoreke ziyaturye nihahandi turazifite nibwo abagore basezeranye bazumva nibinyendaro tubicyure

  3. Gutunga abagore barenze umwe byasaba guhindura Itegekonshinga:Depite Mukabagwiza
    Abagabo bakwiriye gushaka abagore barenze umwe.Bizagabanya abakobwa babyarira iwabo,bizagabanya imfu z’abashakanye na za gatanya za buri munsi.

  4. Gutunga abagore barenze umwe byasaba guhindura Itegekonshinga:Depite Mukabagwiza
    Abagabo bakwiriye gushaka abagore barenze umwe.Bizagabanya abakobwa babyarira iwabo,bizagabanya imfu z’abashakanye na za gatanya za buri munsi.

  5. Gutunga abagore barenze umwe byasaba guhindura Itegekonshinga:Depite Mukabagwiza
    Abagabo bakwiriye gushaka abagore barenze umwe.Bizagabanya abakobwa babyarira iwabo,bizagabanya imfu z’abashakanye na za gatanya za buri munsi.

  6. Gutunga abagore barenze umwe byasaba guhindura Itegekonshinga:Depite Mukabagwiza
    Abagabo bakwiriye gushaka abagore barenze umwe.Bizagabanya abakobwa babyarira iwabo,bizagabanya imfu z’abashakanye na za gatanya za buri munsi.

  7. Gutunga abagore barenze umwe byasaba guhindura Itegekonshinga:Depite Mukabagwiza
    Amategeko agomba kugenda ahinduka hakurikijwe ibyifuzo byabenshi aho kugirango abantu bajye bamarana bahabwa uburenganzira bwo kurenza byibuze umwe kuko byakuraho n’ abagore babuze abagabo kubabona. Nyewe nzabitora kandi nzabishima. Amategeko yo ahinduka hakurikijwe ibyifuzo kuko icyo abereyeho n’ uguhuza abayagenewe.

  8. Gutunga abagore barenze umwe byasaba guhindura Itegekonshinga:Depite Mukabagwiza
    Amategeko agomba kugenda ahinduka hakurikijwe ibyifuzo byabenshi aho kugirango abantu bajye bamarana bahabwa uburenganzira bwo kurenza byibuze umwe kuko byakuraho n’ abagore babuze abagabo kubabona. Nyewe nzabitora kandi nzabishima. Amategeko yo ahinduka hakurikijwe ibyifuzo kuko icyo abereyeho n’ uguhuza abayagenewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *