U Rwanda ntirufite uruhagararira muri ishurashanwa ry’ubwiza, Miss Earth 2020 ririmo kuba ku nshuro yaryo ya 20 hihashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo Covid-19.
Miss Earth ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza akomeye ku Isi rikaba rifite intego yo gukora ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije.
Muri uyu mwaka wa 2020 ririmo kuba ku nshuro ya 20. Mu bihe byashize ryaberaga muri Phillipines ariko bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyateye ku Isi rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ku wa 21 Nzeri 2020 nibwo irushanwa ryatangiye aho ryitabiriwe n’abakobwa bahagarariye ibihugu 60 byo hirya no hino ku Isi.
Ibice byose bigize irushanwa bizajya bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kuko abahatana bose bagumye mu bihugu byabo.
Mu myaka itatu ishize u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa, gusa muri uyu mwaka ntirugaragara mu rutonde rw’ibihugu bizaserukirwa.
Amakuru ava mu bashinzwe gutonya abakobwa bahagararira u Rwanda avuga ko abategura iri rushanwa batinze gutanga ubutumire ku gihugu cy’u Rwanda, iyi ikaba ari yo mpamvu nyamukuru rwabuze uruhagararira.
Mu 2017 ni bwo u Rwanda rwitabiriye bwa mbere irushanwa rya Miss Earth ruhagararirwa na Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Igisabo ndetse ahita ahabwa ububasha bwo gutora abandi bazajya baryitabira.
Mu 2018, Miss Honorine yateguye irushanwa rya Miss Earth Rwanda maze ryegukanwa na Umutoniwase Anastasie waje no guhagararira u Rwanda.
Kugeza ubu mu myaka yose u Rwanda rumaze ruhagararirwa nta na rimwe rurabasha kuza mu myanya y’imbere muri iri rushanwa.





