Umucuruzi yarumwe izuru ajyanwa kwa muganga ritwawe mu ishashi

Sangiza iyi nkuru

Mukeshimana Béatrice utuye mu mudugudu wa Murambi mu kagari ka Rwesero, mu murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, ufite akabari iwe mu rugo, yarumwe izuru n’umukiriya we arikuraho mu ijoro rishyira iryo ku cyumweru tariki ya 24 Mutarama 2016.
Mukeshimana w’imyaka 39, avuga ko uwamurumye , witwa Kayitare Alexandre wo mu kigero cy’imyaka 45, yari amaze iminsi mike aharaye kunywera inzoga aho iwe mu rugo.
mukeshimana
Yakomeje atangaza ko ku wa gatanu w’icyumweru gishize yagorobereje mu kabari ka Mukeshimana ndetse anamwingingira ko basangira inzoga ariko Mukeshimana aranga, kuko ngo yari ku miti ya Malariya.
Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize Kayitare yongeye kugaruka kuhanywera anagurira abandi bantu yahasanze bigeze mu gicuku abo bari kumwe ngo baratashye, hasigaye abantu bake umwana wahaga Kayitare inzoga ngo yamusabye kwishyura aranga, amubwira ko amafaranga ayihera uwo mugore nyir’akabari.
Mu gihe yasabwaga na Mukeshimana kwishyura 5.200FRW yanywereye ngo yahise amukurura aramwiyegereza amuruma izuru arivanaho ritakara hasi.
Abari kumwe na Kayitare muri ako kabari ngo bahise bamufata bamushyikiriza Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.
Mukeshimana we bahise bamujyana ku Bitaro bya Nyanza izuru rye baritwaye mu ishashi kurimusubizaho biranga baramupfuka.
Kayitare ukurikiranweho urwo rugomo avuga ko ntacyo yicuza, nk’uko bamwe mu baturanyi batabaye babivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kizito@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *