Gasogi United yerekanye rutahizamu ukomeye uzayifasha guhanganira ibikombe na APR FC

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Gasogi United ifite intego zo guhanganira igikombe cya shampiyona na APR FC mu mwaka utaha w’imikino, yerekanye rutahizamu wayo mushya Iddy Museremu uri mu bo izaba igenderaho mu mwaka utaha w’imikino.

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu ni bwo Gasogi United yakiriye uriya rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, mu gikorwa cyabereye ku biro by’iriya kipe biherereye mu nyubako ya CHIC mu mujyi wa Kigali.

Iddy Museremu wakiniraga ikipe ya Le Messager Ngozi mu gihugu cy’u Burundi, azwihi kuba yarahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’Abarundi 2019-2020.

Kakooza Nkuliza Charles uyobora ikipe ya Gasogi, yavuze ko bubatse ikipe izahangana na APR FC mu marushanwa yose bazahuriramo, kuko ngo amaze kubona ko yubatse imbaraga zituma itsinda amakipe byoroshye nko gukubita matela bityo ngo Gasogi United bakaba baje guha akazi APR FC.

Museremu wiswe ‘Intare y’akanwa rwabwiga’ yavuze ko Gasogi United azi ibyo imukeneyeho kandi ko bitazamugora kwisanga mu mukino w’iyi kipe izaba ikina umwaka wayo wa kabiri mu cyiciro cya mbere.

Yagize ati: “Abenshi bava mu gihugu cy’u Burundi baje mu Rwanda gukina muri Rayon Sports kuko ari ikipe nkuru. Ariko njyewe nahisemo Gasogi United kuko nzi intego yayo kandi mbona izamfasha kugera ku ntego zanjye.”

Uyu mukinnyi yahishuye ko mbere yo kuza mu Rwanda yagiye aganira n’abakinnyi b’Abarundi bagiye bakina mu Rwanda barimo nka Ulimwengu Jules na Nahimana Shassir, bakamuha amasomo ajyanye n’umupira w’u Rwanda bityo ko bitazamugora.

KNC yavuze ko uyu rutahizamu watsinze ibitego 19 muri shampiyona y’Abarundi mu mwaka ushize azatanga akazi mu Rwanda kuko ngo ari umukinnyi mwiza uje kwitangira Gasogi United, na cyane ko ngo amaze imyaka ibiri ari umufana ukomeye wa Gasogi United.

Ati: “Abakurikira umupira bose baramuzi ko ari umukinnyi mwiza kuko ibikorwa bye by’imyaka ibiri yakoze birahari, avuye mu ikipe yatwaye igikombe (Le Messeger Ngozi FC). Sinavuga ngo twamuguze amafaranga angana gute ariko agaciro afite ubundi mbona tutanabona amafaranga twamuha ngo bihwane.”

Umuyobozi wa Gasogi United yavuze ko abakinnyi icumi Gasogi United yaguze bose bari ku rwego rwo guhanganira ibikombe na APR FC, kuko ngo ari ikipe isa n’iyihariye ibikombe byose ariko ngo nka Gasogi United baje guhangana na yo.

Yavuze kandi ko bijyanye n’uko bafite gahunda yo gutwara ibikombe batarava ku isoko, ngo kuko umukinnyi mwiza wese babona bafite ubushake bwo kumwongera mu bandi beza bafite, ngo kuko udahangana na APR FC udafite abakinnyi beza baba ababanza mu kibuga n’abasimbura banganya ubushobozi n’ababanje mu kibuga.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Gasogi United yerekanye rutahizamu ukomeye uzayifasha guhanganira ibikombe na APR FC
    KNC inama nakugira ntuge mukibuga ngo ugiye kuhangana na APR Koko ntabwo murikurwego rumwe wawe urikurwego rwamakipe za musanze

  2. Gasogi United yerekanye rutahizamu ukomeye uzayifasha guhanganira ibikombe na APR FC
    KNC inama nakugira ntuge mukibuga ngo ugiye kuhangana na APR Koko ntabwo murikurwego rumwe wawe urikurwego rwamakipe za musanze

  3. Gasogi United yerekanye rutahizamu ukomeye uzayifasha guhanganira ibikombe na APR FC
    KNC yavamo MC (umushyushyarugamba)mwiza, gusa ndamukunda kuko ntiyatuma tugira irungu.

  4. Gasogi United yerekanye rutahizamu ukomeye uzayifasha guhanganira ibikombe na APR FC
    KNC yavamo MC (umushyushyarugamba)mwiza, gusa ndamukunda kuko ntiyatuma tugira irungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *