Alikiba yongeye kwibasira Diamond mu ndirimbo “Mediocre”

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Ali Saleh Kiba ukomoka muri Tanzania yongeye kwibasira Diamond Platnumz nyuma yo kwiyita umwami udasimburwa w’umuziki wa Tanzania mu ndirimbo “Mediocre”.

Alikiba ni umuhanzi uhora ahanganye na Diamond Platinumz nawe ukunzwe cyane muri Tanzania. Aba bombi ntibavuga rumwe ndetse ntawemera ko ari munsi y’undi, Diamond yiyita Simba, Alikiba akiyita umwami ndetse n’abafana babo nabo bahora bahanganye kumbugankoranyambaga buri wese ashyigikiye uwo akunda.

Binyuze mu ndirimbo Ali Kiba yashyize hanze yise “Mediocre” aho yumvikanamo amagambo agaragaza ko nta muhanzi n’umwe ukomoka muri Tanzania uzigera amurenga kugeza atakiri ku Isi. Abakunzi ba Diamond babinyujije muri bitekerezo banditse kuri iyo ndirimbo bagaragaje ko asa naho yirengagiza ko muri iyi minsi na Afurika yose ifitiye ubwoba Diamond Platnumz.

Muri iyi ndirimo, Kiba aragira ati: “Njye nkora indirimbo wowe ugakora ibikorwa ugamije kwimenyekanisha, njye Amerika iranzi, u Burayi baranzi , witukana gusa cyangwa ngo wivuge ibigwi bidafite agaciro”

Aganira n’igitangazamakuru Cloud FM, Kiba yahamije ko mu muziki wa Tanzania ari we uwuhagarariye mu myaka 18 awumazemo. Yagize ati: “Umwami ahora ari umwe, nta we ushobora kumusimbura kugeza apfuye hakima undi. Ibyo naririmbye muri Mediocre ni inkuru nziza ifite icyo isobanura”

Indirimbo “Mediocre”


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *