Harmonize yavuze icyo atekereza ku isibwa ry’indirimbo ya Diamond kuri YouTube

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platinumz aherutse gushyira hanze videwo y’indirimbo yitwa ‘Cheche’ yafatanyije na Zuchu, gusa nyuma y’igihe gito yasibwe ku rubuga rwa YouTube uwitwa Tony Anthony abashinja kumushishura.

Gushishura ni imvugo ikoreshwa mu bihangano, isobanura kwigana igihangano; cyose cyangwa se bimwe mu bikigize nk’amagambo, umuziki cyangwa ingoma (beat).

Harmonize yandikiwe n’umukunzi we, amubwira icyo yabonaga nk’inkuru nziza, ko indirimbo Cheche ya mukeba we yasibwe ku rubuga rwa YouTube. Gusa we n’abandi bakurikira uyu muhanzi kuri Instagram batunguwe no kubona igisubizo cye, abenshi muri bo batatekerezaga.

Harmonize yaramusubije ati: “Ubu ni igiki kigushimishije muvandimwe ku buryo uzana inkuru nk’iyi huti huti…? Utekereza ko nashimishwa n’aya makuru? Ni impanuka ibaho mu kazi kandi gushishura ni ibintu bisanzwe, cyane iyo wakoze cyane, umutwe washyushye. Ku bw’Imana, indirimbo irasubizwaho.”

Kuregwa gushishura indirimbo, na Harmonize byigeze kumubaho ubwo yari amaze gusohora iyitwa ‘Uno’. Umunyakenya witwa Magix Enga yamureze kuri YouTube, maze ikurwaho gusa yaje kongera gusubizwaho ubwo impande zombi zari zimaze kumvikana.

Indirimbo ‘Cheche’ yasibwe imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni ebyiri nayo yongeye gusubizwa kuri YouTube tariki ya 15 Nzeri 2020, aho imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni eshatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *