Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 9

ei8i_qtwaaawtqk.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 27 Nzeri 2020 yatangaje ko abanduye iyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 9 mu bipimo 2207 byafashwe. Barimo 6 babonetse i Kigali, 2 muri Nyamagabe n’undi w’i Rubavu. Abamaze gukira iki cyorezo ni 3099 barimo 8 b’uyu munsi, abakirwaye bo ni 1692. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri rusange ni 4820 […]

N’ubwo tugiye gufungura, icyorezo kiracyahari-Minisitiri Uwamariya

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya yatangaje ko n’ubwo amashuri agiye gufungura, icyorezo kigihari kandi gikomeje gutwara ubuzima bw’abantu. Ni ubutumwa yatanze nyuma y’amasaha make Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 25 Nzeri 2020 yemeje ko amashuri azafungura mu bihe bya vuba. Minisitiri Uwamariya mu kiganiro yagiriye ku Kigo cy’Igihugu cy’Isakazamakuru kuri uyu wa 26 Nzeri, yatangake […]

Luis Suarez ‘wajugunwe’ na FC Barcelona yatangiye gushimisha ab’i Madrid

Umunya Uruguay, Luis Suarez uherutse kujugunwa na FC Barcelona, kuri uyu wa 27 Nzeri 2020, yatangiye gushimisha abakunzi b’ikipe ya Atletico Madrid iherutse kumugura. Uyu rutahizamu yigaragaje bikomeye mu mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere (La Liga) wahuje iyi kipe y’i Madrid na Granada, aho yagize uruhare mu bitego bibiri birimo igitego yatsinze ku munota […]

U Bubiligi bwiteguye kwakira abaturutse mu Rwanda butabanje kubapima Covid-19

U Bubiligi bufitiye icyizere u Rwanda na Koreya y’Epfo mu bijyanye no guhangana n’icyorezo cya Covid-19 ku buryo ugezeyo aturutse muri ibi bihugu byonyine, atari gupimwa cyangwa ngo ashyirwe mu kato. Nk’uko tubikesha Brussels Times, aya makuru yemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi. Iyi Minisititeri yatangaje ko ubu abantu bagiye mu Rwanda na Koreya […]

Ituri: Inyeshyamba zishe abaturage 4 barimo umugore n’umwana we

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, utariki 27 Nzeri, inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO zishe abantu bane mu gitero zagabye mu mudugudu wa Mapendano, hafi ya Komini ya Munbgalu, muri Teritwari ya Djugu, ho mu Ntara ya Ituri, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Aya makuru yemejwe na Jean Pierre Bikilisende , Burugumesitiri w’iyi […]

Rutsiro: Yafatanwe moto yibye, uwo bafatanyije arabura

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri Polisi ikorera mu Karere ka Rutsiro mu murenge wa Manihira yagaruje moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango RE 424W yari yibwe umumotari witwa Hafashimana Evariste w’imyaka 34. Moto yafatanwe uwitwa Bantegeye Jean Bosco. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure […]

Huye: Minisitiri Gatete yasabye ko abatubaka ibibanza bafite mu mujyi babyamburwa

img-20200927-wa0024.jpg

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Gatete Claver kuri uyu wa 27 Nzeri 2020 yasabye ko abatubaka mu bibanza bafite mu mujyi wa Huye, babyamburwa bigahabwa abashaka kubibyaza umusaruro. Minisitiri Gatete yabitangaje ubwo yasuraga ibikorwaremezo biri muri uyu mujyi birimo nk’ikibuga cy’indege gito kigiye gutunganywa kikazajya kigwaho indege zitagira abapilote (drones), Sitade Mpuzamahanga n’umuhanda wa kaburimbo uva mu mujyi […]

Ndayishimiye wari wasabye ko imitungo y’abayobozi igenzurwa yivuguruje

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wari umaze ukwezi asabye ko abayobozi bamurika imitungo yose bafite kugira ngo harebwe niba bataribye igihugu, yisubiyeho avuga ko byatwara igihe kirekire bikaba no kumena ibanga ry’umutungo bwite. Tariki ya 23 Kanama 2020, Perezida Ndayishimiye wari kumwe n’abandi bayobozi mu masengesho yavuze ko kubera imigisha yose bakakuye, bakaba […]

Covid-19 : Umuti waba ukozwaho imitwe y’intoki

Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, mu Bufaransa, cyatangaje ko cyavumbuye akaremangingo kavura Covid-19. Abashakashatsi bafite icyizere cyo kuba bakoze umuti bitarenze «intangiriro y’umwaka wa 2021». Kuva mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi cyo mu mujyi wa Lille mu gihugu cy’u Bufaransa- l’Institut Pasteur de Lille (IPL)- cyasuzumanye ubushishozi imiti irenga 2000 hakoreshejwe […]

Burundi: Abashomeri bose baba bagiye gufashwa kwiteza imbere?

fb_img_16011918750794857.jpg

Nyuma y’irahira rya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, hasohotse itangazo risaba urubyiruko rwize rudafite akazi, kwibaruza gusa icyari kigamijwe nticyahise kimenyekana. Gusa hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko Perezida Ndayishimiye ashobora agiye kuzana agashya, agasubiza ikibazo cyo gufasha abashomeri bose, cyananiye amahanga menshi. Hari n’abatekereje kandi ko kubarura abashomeri nta kindi kidasanzwe […]

Harmonize yavuze icyo atekereza ku isibwa ry’indirimbo ya Diamond kuri YouTube

Umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platinumz aherutse gushyira hanze videwo y’indirimbo yitwa ‘Cheche’ yafatanyije na Zuchu, gusa nyuma y’igihe gito yasibwe ku rubuga rwa YouTube uwitwa Tony Anthony abashinja kumushishura. Gushishura ni imvugo ikoreshwa mu bihangano, isobanura kwigana igihangano; cyose cyangwa se bimwe mu bikigize nk’amagambo, umuziki cyangwa ingoma (beat). Harmonize yandikiwe n’umukunzi we, amubwira […]

Umuhanzi ‘Ndandambara’ agiye gukurikirana uwashyize hanze videwo imugaragaza ahohotera umwana

Umuhanzi Nsabimana Léonard wamenyekanye nka ‘Ndandambara’ mu bikorwa byo kwamamaza, yarakajwe n’uwashyize hanze videwo yifashe ahohotera umwana ukiri muto, bityo ngo we ubwe agiye kumwikurikiranira. Muri iyi videwo, Ndandambara agaragara yambaye agapira k’umutuku, afata videwo umwana avuga ko afite imyaka itatu n’igice. Uyu mwana we arapfukamye, amaboko ye azamuye igisa n’itafari, bigaragara ko agenda acika […]

RDC: Byibuze 19 baguye mu gitero cyashakaga kwigarurira Umujyi wa Lubumbashi

Imibare y’agateganyo y’abaguye mu mirwano yabaye kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Lubumbashi irerekana ko abantu bitwaje intwaro 16 bo mu mutwe wa MIRA (Mouvement indépendantiste révolutionnaire africain) bishwe mu gihe ku ruhande rw’abashinzwe umutekano hapfuye abapolisi babiri, baciwe imitwe, n’umusirikare umwe wa FARDC warashwe. Amakuru yemejwe na minisitiri w’umutekano w’Intara muri Haut-Katanga, Fulbert […]

Abatwara abagenzi ku magare bagiye kujya bakoresha ingofero zabugenewe

Nyuma y’igihe abanyonzi batwara abantu ku magare badakora, inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatanu ushize yakomoreye abatwara amagare mu buryo bw’ubucuruzi bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bakoreramo ariko basabwa gukoresha ingofero zabugenewe. Inama y’Abamaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 yayobowe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yemeje ko imodoka zitwara abantu mu buryo […]