Umutoza w’ ikipe y’ igihugu ya Congo Kinshasa Florent Ibenge yatangaje ko ikipe ye idatewe ubwoba no guhura n’ ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda, Amavubi ku mukino wa ¼ cya CHAN uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 30 Mutarama 2016 kuri stade Amahoro.

Nyuma yo gutsindwa na Cameroun, mu kiganiro n’ abanyamakuru, Ibenge yagize ati: “ Birumvikana ko bitoroshye gukina n’ ikipe yakiriye irushanwa kuko ariko kuri kwa ruhago. Twasezerewe incuro ebyiri zikurikirana mu irushanwa rya CHAN muri iki cyiciro mu mwaka wa 2011 na 2014 ariko ntidushaka kongera kuvamo muri ubwo buryo. Tuzakora ibishoboka byose twitware neza.”
Yakomeje agira ati: “ Ntabwo dutewe ubwoba n’ Amavubi kuko umupira w’ amaguru si ubwoba ahubwo ni uguhangana ndetse no kwishimana. Intego yacu nyamukuru ni ugukomeza muri kimwe cya kane ndetse byashoboka tukagera ku mukino wa nyuma tutitaye k’ uwo tuzaba duhanganye.
DR Congo yegukanye igikombe cya CHAN mu mwaka wa 2009, ntiyashoboye kurenga imikino ya ¼ mu mwaka wa 2011 irushanwa ryakiriwe na Sudan mbere yo gusezererwa muri iki cyiciro nanone mu mwaka wa 2014, irushanwa ryakiriwe na Afurika y’ epfo.
DR Congo izaba ikina n’ u Rwanda ku nshuro ya gatatu ari nako ishaka intsinzi yayo ya mbere kuko Amavubi yayitsinze mu mikino nyafurika ya 2004 yaberaga muri Tunisia igitego kimwe ku busa.
Mu byumweru bibiri bishize, u Rwanda rwongeye gutsinda DR Congo igitego kimwe ku busa mu mukino wa gicuti wateguraga irushanwa rya CHAN wabereye kuri stade Umuganda kuya 10 Mutarama 2016.
Cameroun yatsinze DR Congo ibitego 3-1 kuwa mbere w’ iki cyumweru mu mukino wa gatatu wo mu itsinda B ryakiniraga i Huye byatumye iyobora itsinda n’ amanota arindwi.
Ikipe ya Cameroun izahura na Côte d’Ivoire yarangije ku mwanya wa kabiri mu itsinda A ryarimo n’ u Rwanda rugomba gucakirana na Congo Kinshasa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kizito@bwiza.com


