Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi yakwirakwijwe kuri twitter, aravuga ko imirwano yahuje Ingabo z’u Burundi n’abantu bitwaje intwaro guhera kuwa gatandatu ikaba yari ikomeje kuri iki Cyumweru, itariki 27 Nzeri, yaba yakomerekeyemo abasirikare 12 n’abasivili 7.
Ni imirwano bivugwa ko yabereye muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke nk’uko bigaragara kuri twitter y’urubuga rwa SOS Medias Burundi.

Biravugwa ko abaturage amagana bari bakomeje guhunga kuri iki Cyumweru nyuma y’iyo mirwano.
Ntabwo ari mu Ntara ya Cibitoke gusa kandi havuzwe imirwano muri izi mpera z’icyumweru gishize, aho na none mu Ntara ya kayanza, bivugwa ko habaye imirwano hagati y’ingabo za leta zifatanyije n’abapolisi ndetse n’inyeshyamba za RED-Tabara nk’uko bigaragara kuri twitter ya iBurundi.
iBurundi ikaba ivuga ko iyi mirwano yabaye kuwa Gatandatu, itariki 26 Nzeri yaguyemo abantu bagera kuri batatu.

Ibi biravugwa mu gihe kuwa Gatanu, itariki 25 Nzeri, mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ku mugaragaro ko nta mitwe yitwaje intwaro ijya itera u Burundi.
Icyo gihe yagize ati: “Iyo uteye igihugu uravuga uti nafashe komini iyi n’iyi. None mwari mwumva hari komini n’imwe bafashe?”
Perezida w’u Burundi yavuze ko abo batera igihugu bakica abaturage ari abagizi ba nabi gusa nta wavuga ko u Burundi buterwa abategetsi babwo n’ingabo z’igihugu batari mu kaga.

Kuri uwo wa Gatanu, umutwe wa RED-Tabara wo wigambye kwica abasirikare babiri b’u Burundi no gukomeretsa abagera kuri batatu nyuma yo gukozanyaho bacakiraniye ku mupaka wa Kabarore mu Ntara ya Kayanza kuwa Kane ushize.

2 Responses
Burundi: Hakomeje kuvugwa imirwano mu gihe Perezida Ndayishimiye avuga ko igihugu gitekanye
INTAMBARA ni nyinshi ku isi.Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Umuhanga watumye bakora atomic bomb,Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yabujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Bisome muli Zaburi 5,umurongo wa 6 . Abumvira Imana,nibo bonyine bazaba mu bwami bwayo.