Kigali na Kirehe habonetse abantu 12 banduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 28 Nzeri 2020 yatangaje ko abanduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 12 mu bipimo 1283 byafashwe. Barimo 9 babonetse i Kigali n’abandi 3 babonetse mu Karere ka Kirehe Abamaze gukira iki cyorezo ni 3117 barimo 18 b’uyu munsi, abakirwaye bo ni 1686. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri rusange ni […]
Perezida Kagame yasubije abashaka gufata igihugu nk’uko Inkotanyi zabigenje
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu 28 Nzeri 2020 yasubije Abanyarwanda bari mu mahanga bavuga ko bashaka gufata igihugu nk’uko ingabo za RPA/RPF zabigenje mu rugamba rwo kubohora igihugu. Yabitangarije mu nama ya Komite Nyobozi yaguye y’umuryango wa FPR Inkotanyi, yabereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri uyu munsi. Umukuru w’Igihugu […]
Perezida wa Kenya aravugwaho gutonesha igisirikare

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta aravugwaho gutonesha igisirikare cy’igihugu ku buryo ari kugenda agiha ubundi bubasha kitari gisanganwe. Ni nyuma y’aho uyu Mukuru w’Igihugu yemeje ko igisirikare cy’igihugu kigomba kujya kigenga umusaruro w’inyama, akaba afite umugambi wo kugiha ububasha bwo kugenga n’indege zose za kajugujugu z’igihugu. Tariki ya 7 Nzeri 2020 ni bwo Guverinoma ya […]
Ibyiciro bibiri by’umuti wa Unibrol byahagaritswe ku isoko ryo mu Rwanda
Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA) cyakuye by’agateganyo ibyiciro bibiri by’umuti wa Unibrol (Aminosidine Sulphate USP 250mg) nyuma yo kuvumbura ibintu bidasanzwe mu buryo itangwa. Unibrol ni imiti yo mu bwoko bwa antibiyotike (antibiotics) ikoreshwa mu kuvura indwara zo munda. FDA ivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gukora isuzuma ritandukanye kuri iyi miti […]
USA: Donald Trump na Joe Biden bagiye guhurira mu kiganirompaka gitegerejwe na benshi
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’umukandida uzahagararira Ishyaka ry’Abarepubulikani mu matora yo mu Ugushyingo, kuri iki cyumweru yatangaje ko mbere y’ikiganiro mpaka cya mbere kizamuhuza na Biden kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Nzeri, babanza gukorerwa ibizamini by’ibiyobyabwenge bombi. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Ndasaba nkomeje ko […]
Rutahizamu wahoze akinira APR FC n’Amavubi yasezeye umupira w’amaguru
Rutahizamu Michel Ndahinduka ‘Bugesera’, wamenyekanye cyane mu kipe ya APR FC n’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yasezeye ku mupira w’amaguru. Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko yahisemo guhagarika gukina umupira w’amaguru, nyuma yo kugira imvune ku kagombambari k’iburyo yatumye adakandagira mu kibuga mu mwaka w’imikino wa 2018/19 ubwo yasubiraga Bugesera FC yamumenyekanishije. Ndahinduka wahawe izina rya ‘Bugesera’ nyuma […]
Abagabo 15 bahiga abandi mu gikundiro n’uburanga mu 2020

Ubwiza akenshi ni ikimwe mu bintu bikunze gutera impaka hagati y’abantu, aho abemera Imana bavuga ko abantu bose ari beza cyane ko baremwe mu ishyusho yayo. Hari n’abandi bavuga ko n’ubwo abatu bose ari beza hari abeza kurusha abandi ari nabyo byashingiweho ikinyamakuru Worldwonder.org gikora urutonde rw’abagabo 15 beza ku Isi. Ni urutonde rutagaragaraho umugabo […]
SKOL yagaragaje ubushake bwo kongera inkunga yahaga Rayon Sports
Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports, bwatangaje ko bwatangiye ibiganiro n’abaterankunga b’iyo kipe buhereye ku ruganda rwa SKOL rusanzwe ari umuterankunga mukuru, bunahishura ko urwo ruganda rwagaragaje ubushake bwo kongera inkunga rwatangaga. Ni ibikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono na Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah. Muri iryo yangazo, Murenzi yavuze ko Skol “yerekanye […]
Minisports yatanze uburenganzira bwo gusubukura ibikorwa bya siporo
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yemeje ko ibikorwa bya siporo zose bisubukuwe guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kanama. Ni ibikubiye mu ibaruwa Minisitiri Munyangaju yandikiye abayobozi b’amashyirahamwe yose y’imikino mu Rwanda. Minisitiri Munyangaju yagize ati: “Nyuma yo gusuzuma ingamba mwatugejejeho zizakurikizwa mu gihe cy’isubukurwa ry’imikino mu myitozo ndetse no mu marushanwa, […]
RDC: Hakomeje kwibazwa byinshi ku gitero cyahitanye benshi i Lubumbashi
Abenshi mu Bakongomani bakomeje kwibaza impamvu Inyeshyamba za Maï-Maï Bakata-Katanga zashoboye kwinjira i Lubumbashi, zikabura umuntu n’umwe uzikumira mbere y’uko zigaba igitero cyaguyemo abatari bake. Ni igitero cyabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, gihitana abantu 20 barimo Inyeshyamba 16, abapolisi batatu ba Congo Kinshasa n’umusirikare umwe. Barindwi kandi mu barwanyi bafashwe mpiri, hanafatwa intwaro ziganjemo […]
Byinshi ku ba-Fore barya ubwonko bwa bagenzi babo bapfuye

Iyi Si dutuye usanga buri gace kagira umuco akandi uwako, muri Papua New Guinea hari ubwoko bw’aba Fore buryoherwa no kurya ibisigazwa by’imibiri ya bene wabo bapfuye, bikaba akarusho ku bagore baho bakunda cyane kurya ubwonko bwa bene wabo. Muri iki gihugu kibarizwa ku mugabane wa Oceania, ubwoko bwinshi buhatuye ngo ibijyanye no gushyingura ntibabikozwa […]
RDC yohereje intumwa ziyobowe na Azarias Ruberwa muri Minembwe
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, yohereje intumwa muri Minembwe ho muri Teritwari ya Fizi hamaze igihe kirekire havugwa ubwicanyi bukorerwa abahatuye. Izi ntumwa ziyobowe na Minisitiri ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage no kuvugurura inzego z’igihugu, Azarias Ruberwa wanavukiye muri Fizi, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Theo Kasi, abadepite n’abasirikare bakuru. Icyabajyanye muri Teritwari ya […]
Nairobi: Umunyarwandakazi wari wakatiwe igifungo cya burundu yagizwe umwere
Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 25 Nzeri, Urukiko rw’Ubujurire rwa Nairobi , muri Kenya, rwarekuye Umunyarwandakazi wari warakatiwe igifungo cya burundu mu rubanza rw’ubwicanyi. Antoinette Uwineza uzwi ku izina rya Micheline Uwababyeyi yahamijwe icyaha cyo kwica Umunyarwandakazi mugenzi we, Winnie Uwambaye bapfa Umwongereza, Simon Smith. Abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire, Martha Koome, Hannah Okwengu na Fatuma […]
Ingabo za Kenya zakozanyijeho n’iza Somalia kubera imyigaragambyo y’abaturage
Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 26 Nzeri ku mupaka wa Kenya na Somaliya habayeho gukozanyaho hagati y’ingabo z’ibihugu byombi nyuma y’imyigaragambyo yari yateguwe ku mupaka yamagana ihoterwa Abanyasomaliya bakorewe n’ingabo za Kenya. Biravugwa ko byabaye ngombwa ko ingabo za Kenya zirekura amasasu zishaka gutatanya abigaragambaya. Abatangabuhamya bavuga ko kurasana hagati y’ingabo z’ibihugu byombi kwamaze […]
Burundi: Hakomeje kuvugwa imirwano mu gihe Perezida Ndayishimiye avuga ko igihugu gitekanye

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi yakwirakwijwe kuri twitter, aravuga ko imirwano yahuje Ingabo z’u Burundi n’abantu bitwaje intwaro guhera kuwa gatandatu ikaba yari ikomeje kuri iki Cyumweru, itariki 27 Nzeri, yaba yakomerekeyemo abasirikare 12 n’abasivili 7. Ni imirwano bivugwa ko yabereye muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke nk’uko bigaragara kuri twitter y’urubuga rwa […]
Umugore yampishuriye ko umwana maze imyaka 10 nzi ko ndi ‘Se’ atari uwanjye
Nitwa Moïse [amazina yahinduwe], mfite imyaka 28 y’amavuko, nkaba mbarizwa mu mujyi wa Kigali. Iyi ni inkuru mpamo yambayeho, itazigera isibangana mu mutwe wanjye kuko nta munsi ushira ntayitekerejeho. Nifuje kuyibasangiza, wenda hari ubwo yagira icyo ibungura. Ngira ngo muzi neza iby’urukundo rw’abana baturanye, bakuranye. Basangira byose, bakabwirana byose; yewe ntibahishana n’ibyo iwabo bariye. Urwo […]
Ibihugu 2 byo muri Aziya byarasanye karahava
Kuri iki cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020, ibihugu bya Armenia na Azerbaijan byashyamiranye, abasirikare babyo bararasana bipfa akarere ka Nagorno-Karabahk kari hagati yabyo. Inkuru ya BBC Ivuga ko ububushyamire bw’ibi bihugu byahoze ari bimwe mu bigize Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeye(USSR) bumaze igihe kirekire aho buri gihugu cyifuza ko akarere ka Nagorno Karbakh kakomekwa ku […]
Bayern Munich na Man City zahuye n’uruva gusenya, FC Barcelona itsinda biyoroheye
Mu mpera z’icyumweru gishize za shampiyona ku mugabane w’u Burayi zari zakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri n’uwa gatatu ya shampiyona, isiga amakipe ya Bayern Munich na Manchester City ahuye n’uruva gusenya. N’ubwo shampiyona y’Abongereza igeze ku munsi wa gatatu wayo, Manchester City yakinaga umukino w’umunsi wa kabiri yari yakiriyemo Leicester City ku kibuga El […]
Ubutumwa bwa Ndayishimiye ku Rwanda n’ifungurwa ry’amashuri mu nkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 21 kikarangira tariki ya 27 Nzeri 2020, cyumikanyemo ijambo rya Perezida w’u Burundi wongeye kwibasira u Rwanda, Inama y’Abaminisitiri yemeza ko amashuri ari hafi gufungura, Rusesabagina akomeza guteka impaka, mu gihe ikibazo cya Rayon Sports cyahawe umurongo. Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye tariki ya 25 Nzeri 2020, yongeye […]
Umuyobozi wa Gereza ya Gicumbi watabarije abagororwa arafunzwe
Umuyobozi wa Gereza ya Gicumbi, CSP Innocent Iyaburunga watabarije imfungwa n’abagororwa amaze iminsi atawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Umuvugizi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CSP Pelly Gakwaya yabihamirije Umuseke, gusa ababwira ko babaza ibindi RIB imufite. Itangazamakuru ryamenye ko CSP Iyaburunga yatabarije imfungwa n’abagororwa batagisurwa [kubera Covid-19], bimenyekana tariki ya 29 Kanama 2020 ubwo […]