Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 25 Nzeri, Urukiko rw’Ubujurire rwa Nairobi , muri Kenya, rwarekuye Umunyarwandakazi wari warakatiwe igifungo cya burundu mu rubanza rw’ubwicanyi.
Antoinette Uwineza uzwi ku izina rya Micheline Uwababyeyi yahamijwe icyaha cyo kwica Umunyarwandakazi mugenzi we, Winnie Uwambaye bapfa Umwongereza, Simon Smith.
Abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire, Martha Koome, Hannah Okwengu na Fatuma Sichale, bagize abere Uwineza bavuga ko ibimenyetso byatanzwe mu rukiko bitujuje ubuziranenge busabwa.
Inteko yemeje ko: “Turabona ko ibimenyetso byatanzwe kuri Uwineza byananiwe kugaragaza ko hari ibikomere yateje Winnie haba ku giti cye cyangwa ku bufatanye n’abandi.”
Abacamanza bongeyeho ko nta mugambi w’ubugizi bwa nabi watekerejweho ushobora guhuzwa na Uwineza kubera ibikomere bya Uwambaye.
Binyuze ku munyamategeko John Swaka, Uwineza yari yajuririye icyemezo cyafashwe n’umucamanza Jessie Lessit mu 2018 avuga ko nta ruhare yagize mu rupfu rw’incuti ye.
Muri 2018 Umucamanza Lessit yari yasanze Uwineza ahamwa n’icyaha cyo kwica Uwambaye mugenzi we w’Umunyarwandakazi ndetse n’inshuti ye magara.
Umucamanza Lessit yamuhaye igihano cyo gufungwa burundu ariko kuri uyu wa gatanu ushize urukiko rw’ubujurire rumurekura nta mananiza nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya nka Nation ndetse na The Standard.
Mu myanzuro yabo, abacamanza bavuze ko ibimenyetso simusiga byashingiweho mu guhamya icyaha Uwineza bitujuje amahame asabwa kuko bitari byuzuye ngo bimuhamye icyaha.
Bagize bati: “Twemeye ubu bujurire, kumukuraho igihano no kumurekura.”
Ku ya 18 Gashyantare 2013, umurambo wa Uwambaye, wasanzwe mu cyumba cya 417 ahitwa Saharan Lodge mu Ntara ya Nairobi yanigishijwe isashi.
Uwambaye yari amaze iminsi ibiri aburiwe irengero aho yari atuye muri Westland, aho yabanaga na Smith.
Nyuma y’iperereza, Uwineza n’abandi 2 bagejejwe imbere y’urukiko bashinjwa kwica Uwambaye.
Mu gihe cy’iburanisha, abatangabuhamya 16 batanze ubuhamya muri uru rubanza mu izina ry’ubushinjacyaha.
Ubwo yireguraga, Uwineza yahakanye ko yishe Uwambaye, avuga ko bombi bari inshuti zikomeye kandi bari baziranye kuva kera.
Uyu nyakwigendera yari atwite kandi nubwo yari yamenyesheje Simon ko inda ari iye, ntiyari azi ko Winnie yari afite impungenge z’uko inda ishobora kuba iy’abandi bakunzi be, barimo Jean Claude na Allan bose b’Abanyarwanda.



2 Responses
Nairobi: Umunyarwandakazi wari wakatiwe igifungo cya burundu yagizwe umwere
ok nkukobisanzwe ni habumugisha ejide ndabakurikira cyane hano ikirehe murakoze
Nairobi: Umunyarwandakazi wari wakatiwe igifungo cya burundu yagizwe umwere
ok nkukobisanzwe ni habumugisha ejide ndabakurikira cyane hano ikirehe murakoze