Umuyobozi wa Gereza ya Gicumbi, CSP Innocent Iyaburunga watabarije imfungwa n’abagororwa amaze iminsi atawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Umuvugizi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CSP Pelly Gakwaya yabihamirije Umuseke, gusa ababwira ko babaza ibindi RIB imufite.
Itangazamakuru ryamenye ko CSP Iyaburunga yatabarije imfungwa n’abagororwa batagisurwa [kubera Covid-19], bimenyekana tariki ya 29 Kanama 2020 ubwo Umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Byumba, Musenyeri Servilien Nzakamwita yandikiraga Abakirisitu abasaba ko buri wese uko yifite yatabara.
Mgr Nzakamwita yagize ati: “Dukomeje kugezwaho imibare y’imfungwa n’abagororwa bafite ibibazo by’imibereho kubera ko ababagemuriraga bazitiwe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. By’umwihariko Gereza ya Gicumbi yatugejejeho ikibazo cy’abagororwa bafite ikibazo cy’indwara zikomoka ku mirire mibi, bafite indwara zidakira nka SIDA na Diyabeti n’abageze mu za bukuru.”
Hari indi baruwa ya CSP Iyaburunga yagiye ahagaragara, iyo akaba yarageze ku biro bya ADEPR, ururembo rwa Byumba tariki ya 20 Kamena 2020. Muri yo, yagize ati: “Mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbasabe ko mwadutera inkunga y’inyongerafunguro y’abagororwa b’abanyantege nke n’abandi bagize ikibazo cyo kubyimba amaguru kubera imirire mibi, ibi bikaba byarakomotse ku ngaruka z’icyorezo cya Covid-19 kuko imfungwa n’abagororwa badasurwa.”
Ubwo Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwabonaga ibaruwa ya Mgr Nzakamwita, yahise ivuguruza ubutumwa buyirimo ivuga ko atari ukuri. Ku munsi wakurikiyeho, CGP George Rwigamba yasohoye itangazo rivuga ko imfungwa n’abagororwa nta kibazo bafite.
Yemeje ko badasurwa ariko RCS yatanze nimero za Mobile Money zo koherezaho amafaranga, byakorwa n’uwashakaga gusura imfungwa cyangwa umugororwa. Yagize ati: “Ukuri ni uko RCS igenerwa ingengo y’imari yo gutunga imfungwa n’abagororwa kandi ntiyagabanyutse. Ikindi kandi abasuraga, kuva hafatiwe ingamba zo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19, bashyiriweho uburyo bwo kohereza amafaranga yo gufasha ababo bafunzwe hakoreshejwe MOMO PAY.”
Ntabwo haramenyekana icyaha CSP Iyaburunga yaba akurikiranweho gusa Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira yabwiye itangazamakuru ko aza kuriha amakuru arambuye ku itabwa muri yombi rye.

16 Responses
Umuyobozi wa Gereza ya Gicumbi watabarije abagororwa arafunzwe
Disi uyu musaza ni umusivile nta tekinike habe nankeya afite .Nibirihanze nkumukongomani.Mumubabarire rwose ntakibi yaragamije

ifungwa ry’umucungagereza ririmo akarengane iyo bategereza bakareba niba ingemu zasabirwaga abafungwa ataribagezaho noneho bakabona kumufunga. ibyo gukoresha momo pay bitwaye iki? bafashe izo mfashanyo bakazivunjamo amafranga umvako ariyo nashaka hari ikbazo?
Baratinya igenzurwa ryikoreshwa ryingengo yimari bagenerwa? Bafite ibibazo aribo.

Ibibera muli Afrika ni agahomamunwa.Uyu Muyobozi wa Gereza ya Gicumbi,nta kindi afungiwe uretse “kuvugisha ukuri”.Amategeko y’u Rwanda,avuga ko Icyaha ari KUDATABARA UMUNTU URI MU KAGA (Non Assistance a Personne en danger).Icyo uyu muyobozi yakoze,ni ugutabariza Imfungwa zicwa n’INZARA nta kindi.Dore gihamya (Proofs):
1.Mwese muhora mwumva buri gitondo Imfungwa babika ku bwinshi ko zapfuye
2.Musenyeri Nzakamwita ibyo yarabihamije mu ibaruwa ye.
3. Komiseri Mukuru wa RCS, CG RWIGAMBA George,mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru,yemeye ko muli Gereza harimo INZARA.
Rwose uyu CSP IYABURUNGA,narekurwe.Ahubwo we na Musenyeri NZAKAMWITA bagirwe Intwari z’igihugu,kubera gutabariza abari mu kaga.Ibyo nibyo Gukunda igihugu,ureke abandi babeshya.

CSP Iyaburunga narekurwe rwose.Ntabwo mbona icyaha yakoze!! Gutabariza abari mu kaga!!

Gose uyu mucunga geraza ararengana gose kuba yaratabarije ifungwa nuko nawe zitari zimworoheye pe

Njyewe ndumva uyumuyobozi akwiye gufungurwa kuko gutabariza umuntu uri mukaga sicyaha ahubwo nubutwari yagize ikindi nkuko musenyeri yabivuze muri gereza harinzara Kandi burigihe humvikana amatangazo yokubika imfungwa ,nimba leta idafite ubushobozi yasubizaho gahunda yogusura hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda covid abantu bakabasha kwitakubabo bari kugororwa .

Azashakirwa ikindi cyaha kinyuranye n’iryo tangazo rye, mutegereze
Ariko ko mbona Perezida akunda abaturage yewe ko ajya agirira imbabazi n’abakoze ibyaha, abandi bo bakoze gutyo ko n’umufungwa aba ari umuntu

Nta vya Afrika