kenya-meat-commission.jpg

Perezida wa Kenya aravugwaho gutonesha igisirikare

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta aravugwaho gutonesha igisirikare cy’igihugu ku buryo ari kugenda agiha ubundi bubasha kitari gisanganwe.

Ni nyuma y’aho uyu Mukuru w’Igihugu yemeje ko igisirikare cy’igihugu kigomba kujya kigenga umusaruro w’inyama, akaba afite umugambi wo kugiha ububasha bwo kugenga n’indege zose za kajugujugu z’igihugu.

Tariki ya 7 Nzeri 2020 ni bwo Guverinoma ya Kenya yategetse Harry Kimtai ushinzwe ubworozi ko ashyikiriza Minisiteri y’Ingabo, Komisiyo ya Kenya ishinzwe inyama, KMC (Kenya Meat Commission).

kenya-meat-commission.jpg Komisiyo ishinzwe inyama yeguriwe Minisiteri y’Ingabo

Byaketswe ko impamvu iyi Komisiyo yeguriwe igisirikare ari uko yagiye irangwa n’ibibazo by’imicungire n’imiyoborere, Perezida Kenyatta akaba yarafashe uyu mwanzuro kugira ngo igisirikare kiyizahure.

Gahunda ihari ni uko Perezida Kenyatta bidatinze arashyira umukono ku iteka rishya riha ubundi bubasha igisirikare bwo kugenga kajugujugu zose z’igihugu.

Ubusanzwe, hari za kajugujugu zagengwaga n’igisirikare muri rusange, JHC (Joint Helicopter Command), izindi zikagengwa n’igisirikare kirwanira mu kirere , KAF (Kenya Air Force).

Hari izindi zigengwa n’izindi nzego nk’igipolisi cy’igihugu n’urwego rw’abarinda ibikorwa by’ubukerarugendo. Izi ngizi zigomba kwegurirwa abasirikare.

kenya_police.jpg Indege z’igipolisi nazo ziri mu zagengwa n’igisirikare, nta gihindutse

Habanje kubaho gushidikanya ku itangwa ry’izi ndege ariko hari ikimenyetso cyagaragaye, ubwo tariki ya 22 Nzeri 2020 Maj. Gen. Francis Ogolla uyoboye KAF ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Mutyambai basuraga ibirindiro by’indege bya Wilson bakora ubugenzuzi mbere y’uko iteka rishyirwaho umukono.

Ariko kandi ngo Perezida Uhuru yemeje iri teka, yaba arengereye; kuko byaba bibogamye kubona urwego rumwe rukoresha urundi. Ikindi kandi ni uko igisirikare cyahombeje leta bitewe n’impanuka za kajugujugu eshatu cyakoze mu mwaka umwe, ibi bigashimangira ko cyaba kidashoboye kuzifata neza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida wa Kenya aravugwaho gutonesha igisirikare
    Dore abagakwiye gutoneshwa 1-President 2-Ubutasi Aho buva bukagera 3-igisirikare 4-Police ….

  2. Perezida wa Kenya aravugwaho gutonesha igisirikare
    Dore abagakwiye gutoneshwa 1-President 2-Ubutasi Aho buva bukagera 3-igisirikare 4-Police ….

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *