USA: Donald Trump na Joe Biden bagiye guhurira mu kiganirompaka gitegerejwe na benshi

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’umukandida uzahagararira Ishyaka ry’Abarepubulikani mu matora yo mu Ugushyingo, kuri iki cyumweru yatangaje ko mbere y’ikiganiro mpaka cya mbere kizamuhuza na Biden kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Nzeri, babanza gukorerwa ibizamini by’ibiyobyabwenge bombi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Ndasaba nkomeje ko ‘Bakonja riva’ Joe Biden akorerwa isuzuma ry’ibiyobyabwenge, mbere cyangwa nyuma y’ikiganiro mpaka. Birumvikana nanjye niteguye kwemera gukorerwa ibyo bizamini. Kuko hagaragara impinduka zidasobanutse mu buryo yagiye yitwara mu biganiro, ibiyobyabwenge gusa nibyo byaba byarabiteye.”

Kuri ubu biravugwa ko impande zombi zamaze gutegura ibikenewe byose mu kiganiro mpaka kizayoborwa n’umunyamakuru wa Fox News, Chris Wallace, ariko hatazaba umuco usanzwe wo guhana imikono ndetse hakazanitabira abantu bake mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Ibyo gupimwa ibiyobyabwenge nta biteganyijwe muri gahunda n’ubwo Trump amaze amezi menshi yibasira Biden bahanganye avuga ko haba hari ibiyobyabwenge ari gukoresha kugira ngo bimuzamurire icyizere n’uburyo ari kwitwara.

Biden yakomeje guhakana ibyo ashinjwa na Trump, ahubwo asaba abamushyigikiye kubahanga amaso bombi bakimenyera ukuri nk’uko bitangazwa n”ibinyamakuru byo muri Amerika.

Biden yavuze ko muri iki kiganiro mpaka yitezemo ibinyoma no kwibasirwa na Trump, aho yagereranyije Trump n’umuyobozi w’icengezamatwara ry’Abanazi witwaga Joseph Goebbels.

Iki kiganiro mpaka cyo ku wa Kabiri kizabera mu Mujyi wa Cleveland muri Leta ya Ohio, ni ikibimburira ibindi bitatu aba bombi bazahuriramo mbere y’amatora, aho buri kimwe kimara iminota 90, buri wese akereka abamushyigikiye ko ari we ukwiye amajwi yabo kuruta uwo bahanganye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *