Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 26 Nzeri ku mupaka wa Kenya na Somaliya habayeho gukozanyaho hagati y’ingabo z’ibihugu byombi nyuma y’imyigaragambyo yari yateguwe ku mupaka yamagana ihoterwa Abanyasomaliya bakorewe n’ingabo za Kenya.
Biravugwa ko byabaye ngombwa ko ingabo za Kenya zirekura amasasu zishaka gutatanya abigaragambaya.
Abatangabuhamya bavuga ko kurasana hagati y’ingabo z’ibihugu byombi kwamaze iminota itari micye, aho byabereye mu mujyi wa Bulo Hawo, uri mu burengerazuba bwa Somalia, uherereye neza ku mupaka na Kenya.
Kuwa Gatandatu, abatuye muri kariya gace bigaragambije bamagana Ingabo za Kenya zishinjwa ibikorwa by’ubwicanyi. Ku munsi wari wabanje, kuwa Gatanu, abapolisi bo muri Kenya barwanya iterabwoba ngo bari bishe abasivili batatu, bakekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa Al Shabab nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Imyigaragambyo yaje kuba mibi ubwo abaturage basatiraga ibirindiro by’ingabo za Kenya, zahise zirasa, bigatuma abasirikare ba Somalia basubiza. Kubw’amahirwe ntawapfiriye muri iki gikorwa.
Ibyo ari byo byose, ibyabaye byongeye kubyutsa amakimbirane hagati ya Kenya na Somaliya. Mu mezi ashize, Leta ya Mogadishu yashinje Nairobi kwivanga muri politiki y’imbere, harimo no gushyigikira perezida wa Jubaland, Ahmed Madobe, utavuga rumwe na perezida wa Somaliya, Farmajo.
Ariko amakimbirane hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi ntabwo ari mashyashya. Ingingo nyamukuru. Hashize imyaka myinshi ibihugu byombi bipfa agace gakungahaye kuri hydrocarbon.


