Nitwa Moïse [amazina yahinduwe], mfite imyaka 28 y’amavuko, nkaba mbarizwa mu mujyi wa Kigali. Iyi ni inkuru mpamo yambayeho, itazigera isibangana mu mutwe wanjye kuko nta munsi ushira ntayitekerejeho. Nifuje kuyibasangiza, wenda hari ubwo yagira icyo ibungura.
Ngira ngo muzi neza iby’urukundo rw’abana baturanye, bakuranye. Basangira byose, bakabwirana byose; yewe ntibahishana n’ibyo iwabo bariye.
Urwo rugendo narunyuzemo, nkundana n’umukobwa, kuva tukiri bato cyane twiga mu mashuri abanza. Sinabahisha pe! Uyu mukobwa twaryamanyeho, bigeze mu 2010 (icyo gihe nari ngeze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye) abyara umwana w’umukobwa, ambwira ko ari uwanjye.
Nemeye gukora inshingano nshya nk’abandi bagabo, ndirya ndimara, n’amasomo ndayakomeza. Umwana namwitayeho mu bushobozi bwanjye buke, umugore amwitaho nka nyina.
Gusa ariko kandi, kuva umugore yabyara ntabwo twigeze tuba mu rugo rumwe. Yagumye iwabo, nanjye nguma iwacu ariko nkagerageza kubahiriza inshingano zanjye zo kwita ku mwana nakundaga cyane, ubu akaba yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.
Urukundo rwanjye n’uyu mugore rwarakomeje cyane ko twakundaga kuba turi hamwe kubera ko duturanye, tugatandukanywa gusa n’amasomo [kuko narayakomeje].
Nize amashuri yisumbuye ndayarangiza, njya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda kuri buruse ya leta, aho amafaranga nahabwaga buri kwezi (living allowances) nayakatagaho ayo kwita ku mwana. Ubuzima bwa kaminuza ntabwo bwanyoroheye na gato, bitewe n’amafaranga make twahabwaga ku kwezi (25,000 RWF).
Naje gutungurwa, amatwi yanjye yumva inkuru mbi kurusha izindi numvise
Narangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Gushyingo 2019. Yari inkuru nziza mu muryango, gusa ntiyaje kuramba kuko umugore yambwiye ko “umwana maze imyaka 10 nitaho atari uwanjye ahubwo ari uw’undi mugabo w’umunyamafaranga”.
Umugore namwamaganiye kure, mubwira ko ari ikinyoma, gusa yambwiye ko akomeje. Byabaye birebire, uwo mugabo w’umunyamafaranga na we abyinjiramo, ambwira ko koko umwana ari we wamubyaye.
Nakomeje kutabyemera, gusa umugabo yageze aho ambwira ko kugira ngo nshire amatsiko, agiye kumfasha kufatisha ikizamini cy’utunyangingo ndangasabo (ADN/DNA), akiyishyurira ikiguzi cyacyo. Narabyemeye, muganga amfata ikizamini.
Tariki ya 25 Kanama 2020, ibyavuye mu kizamini cya ADN byagombaga gusohoka. Nasabye inshuti zanjye kunshyigikira mu gihe nari ntegereje ikivamo. Nari ngifite icyizere [gusa cyari gike] ko bigaragara ko umwana ari uwanjye.
Umunsi warageze, ibizamini bigaragaza ko umwana atari uwanjye, ahubwo ari uwa wa mugabo. Byari biteye agahinda ariko nta kindi nagombaga kurenzaho mu bushozi bwanjye nk’umuntu.
Kurera uyu mwana kugeza agize imyaka 10 y’amavuko byari icyubahiro kuri njye, ndetse ntabwo azamva ku mutima. Icyo mwifuriza ni uko yakwitabwaho neza n’ababyeyi be.



4 Responses
Umugore yampishuriye ko umwana maze imyaka 10 nzi ko ndi ‘Se’ atari uwanjye
IMANA IZAGUHEMBERE ICO WAKOZE
Umugore yampishuriye ko umwana maze imyaka 10 nzi ko ndi ‘Se’ atari uwanjye
Ubutumwa kubandi nuko Izo ar’Ingaruka z’icyaha, ariko ntabwo ugomba kwibeshya ko umuntu mwahuriye mu gusambana ari wowe aha wenyine.
Umugore yampishuriye ko umwana maze imyaka 10 nzi ko ndi ‘Se’ atari uwanjye
Ubutumwa kubandi nuko Izo ar’Ingaruka z’icyaha, ariko ntabwo ugomba kwibeshya ko umuntu mwahuriye mu gusambana ari wowe aha wenyine.
Umugore yampishuriye ko umwana maze imyaka 10 nzi ko ndi ‘Se’ atari uwanjye
IMANA IZAGUHEMBERE ICO WAKOZE