RDC: Hakomeje kwibazwa byinshi ku gitero cyahitanye benshi i Lubumbashi

Sangiza iyi nkuru

Abenshi mu Bakongomani bakomeje kwibaza impamvu Inyeshyamba za Maï-Maï Bakata-Katanga zashoboye kwinjira i Lubumbashi, zikabura umuntu n’umwe uzikumira mbere y’uko zigaba igitero cyaguyemo abatari bake.

Ni igitero cyabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, gihitana abantu 20 barimo Inyeshyamba 16, abapolisi batatu ba Congo Kinshasa n’umusirikare umwe.

Barindwi kandi mu barwanyi bafashwe mpiri, hanafatwa intwaro ziganjemo iza gakondo zigizwe n’imyambi n’imiheto; gusa hafashwe n’imbunda zirindwi.

Abaharanira Uburenganzira bwa muntu bamaganye imbaraga z’umurengera zakoreshejwe mu kurwanya ziriya nyeshyamba, ngo kuko nta ntwaro ziremereye cyane zari zitwaje.

Abenshi mu batuye i Lubumbashi basanisha kiriya gitero n’imikorere idahwitse ivugwa mu buyobozi bwa polisi ya Congo, bakabihuza no kuba Komiseri wungirije w’intara ushinzwe ibikorwa n’iperereza amaze igihe kinini yarashyizwe ku ruhande, nk’uko byatangajwe na Timothée Mbuya, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.

Mu gihe ziriya nyeshyamba za Gédéon Kyungu zateraga i Lubumbashi, zashatse gusahura ibendera gusa zikomwa mu nkokora n’abashinzwe umutekano.

Abagabye igitero bari biganjemo abana n’abagore.

Igikomeje gutera urujijo ni uko inyeshyamba za Bakata-Katanga nta wuzi icyo zigamije, ibyo Sosiyete sivile ikorera mu ntara ya Haut-Katanga yahereyeho isaba Leta ya Congo Kinshasa kwifashisha bariya yafashe mpiri kugira ngo imenye ibyifuzo byabo.

Magingo aya ntacyo abategetsi b’i Kinshasa baravuga kuri kiriya gitero cyagabwe i Lubumbashi, Umujyi wa kabiri ukomeye mu gihugu.

Cyakora icyo amakuru avuga ko nyuma y’amasaha make kiriya gitero kibaye, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sylvestre Ilunga Ilunkamba, yakoranyije abayobozi n’inzego zishinzwe umutekano, akabasaba gushyikirizwa ubutabera abihishe inyuma ya kiriya gitero.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. RDC: Hakomeje kwibazwa byinshi ku gitero cyahitanye benshi i Lubumbashi
    None se intwaro yoroheje kdi ikica ubwo iba icyoroheje?

  2. RDC: Hakomeje kwibazwa byinshi ku gitero cyahitanye benshi i Lubumbashi
    None se intwaro yoroheje kdi ikica ubwo iba icyoroheje?

  3. RDC: Hakomeje kwibazwa byinshi ku gitero cyahitanye benshi i Lubumbashi
    None se intwaro yoroheje kdi ikica ubwo iba icyoroheje?

  4. RDC: Hakomeje kwibazwa byinshi ku gitero cyahitanye benshi i Lubumbashi
    None se intwaro yoroheje kdi ikica ubwo iba icyoroheje?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *