Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe Alphonsine Nyirahanyurwishaka w’imyaka 37, ukekwaho gusuka nkana amazi ashyushye ku mugabo we n’umukobwa we w’umwaka umwe, mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo.
Uyu mwana byaje kumuviramo urupfu, aho yapfuye azize ibikomere by’ubushye mu bitaro bya CHUK, mu gihe umugabo we yakomeretse bikomeye kandi n’ubu akaba ari kwivuza.
Nk’uko uyu mugabo witwa Maniraguha w’imyaka 32 abitangaza, ngo yari afitanye n’umugore we abakobwa babiri (umwana w’umwaka umwe n’undi w’imyaka itatu) Nyirahanyurwishaka yari afite mbere y’uko babana kuva mu 2018.
Maniraguha ni umushumba, naho umugore we ni umuhinzi.
Ababibonye bavuganye na The New Times kuri uyu wa Mbere, 28 Nzeri, bavuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku ya 21 Nzeri, ahagana mu ma saa tatu. ubwo Nyirahanyurwishaka yatashye atinze maze agatongana n’umugabo we nyuma yo gushaka kumenya impamvu yatinze gutaha.
Nyuma yaho, Maniraguha yinjiye mu cyumba cyo kuraramo ari kumwe n’umukobwa wabo muto maze umugore arinjira, abona amazi ashyushye yari ku mbabura maze ayasuka ku mugabo wari ufashe umwana muto.
Nyuma yaho, abahiye bombi bajyanwe mu bitaro, maze umwana w’umukobwa apfira mu bitaro ku wa Gatanu.
Flodoard Butare, umuturanyi w’aba bombi ati: “Umugore yararakaye cyane, cyane cyane iyo yasinze kandi abantu bose duturanye barabimenyereye. Bari bafitanye ubwumvikane bucye, ariko nta muntu n’umwe wari uzi ko bizarangira gutya. ”
Fulgence Nzigiyimana, ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Urugarama aho aba bombi batuye yavuze kandi ko ari ku nshuro ya kabiri ihohoterwa ryo mu ngo ribaye muri uyu muryango.
Ati: “Amezi atatu ashize twagiye mu rugo rwabo kugira ngo dukemure amakimbirane bari bafitanye afitanye isano n’amafaranga, aho umugore yashinjaga umugabo we ko atishyuye ubukode. Nyuma bakemuye icyo kibazo ”.
Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira, yavuze ko ukekwaho icyaha ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kinyinga, mu gihe hategerejwe ko iperereza rirangira dosiye ye ikoherezwa mu bushinjacyaha.
Icyaha cyo gukubita nkana cyangwa gukomeretsa nkana bihanishwa ingingo ya 121 y’amategeko igena ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo, ivuga ko niba gukubita cyangwa gukomeretsa bivugwa byateje urupfu, igihano cy’icyaha ari igifungo kitari munsi y’imyaka 15 kandi kitarengeje imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5. kandi atarenze miliyoni 7.


