Umwarimu waroze abanyeshuri 25 b’incuke yakatiwe urwo gupfa

Sangiza iyi nkuru

Umwarimu w’Umushinwakazi wigisha mu ishuri ry’incuke yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa no kuroga abana 25 ku kigo yigishaho bikarangira umwe ahasize ubuzima.

Inkuru ya BBC ivuga ko Wang Yun yatawe muri yombi mu mwaka ushize nyuma kuroga abana b’incuke biga mu ishuri rya mugenzi we bari bafitanye amakimbirane.

Bivugwa ko uwo mwarimu w’umugore yashyize ikinyabutabire cya ‘sodium nitrite’ gifite ikirango cya NaNO2 mu ifunguro rya mu gitondo ry’abanyeshuri ba mugenzi we, nk’uburyo bwo kwihorera kubera gushwana hagati yabo.

Iki cyaha bivugwa ko Wang Yun yabikoze ku itariki ya 27 Kamena mu mwaka ushize, bituma Ubushinwa bugwa mu kantu ndetse bigarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye ku Isi.

Icyo gihe byari byatangajwe ko abana 23 bahise batangira kuruka no kwitura hasi ubwo bari bamaze gufata ifunguro rya mu gitondo.

Hahise hatangira iperereza rya polisi nyuma y’ibirego byuko umwarimu yari yabaroze.

Ejo ku wa mbere, urukiko rwo mu mujyi wa Jiaozuo ryakatiye Madamu Wang igihano cy’urupfu.

Mu itangazo rwasohoye rwavuze ko yashyize ‘nitrite’ mu gikoma cy’abanyeshuri b’undi mwarimu,nyuma yuko bari bagize impaka ku bibazo bijyanye no kwita ku banyeshuri.

‘Sodium nitrite’ ni ikinyabutabire akenshi gikoreshwa mu kongera ubushake bwo kurya inyama z’imiranzi, ariko gishobora kuba uburozi iyo kiri ku kigero cyo hejuru.

Urukiko rwavuze ko butari bubaye ubwa mbere Madamu Wang aroze abantu, ruvuga ko hari n’ubwo yaguze ‘nitrite’ ku rubuga rwa internet akayirogesha umugabo we bikamuviramo gukomereka byoroheje.

Umwe muri abo bana barozwe yapfiriye mu bitaro mu kwezi kwa mbere, aho yari amaze amezi 10.

N’ubwo Ubushinwa bwanga gutangaza umubare w’abo bwica bakatiwe igihano cy’urupfu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko bwica ababarirwa mu bihumbi buri mwaka. Aha mu Bushinwa igihano cy’urupfu gishyirwa mu bikorwa batera umuntu urushinge rw’ingusho cyangwa akaraswa urufaya n’itsinda ry’abashinzwe umutekano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *