Bujumbura: Ubuyobozi bwemereye umusore n’umukecuru kurushinga

Sangiza iyi nkuru

Meya wa Bujumbura, CP Jimmy Hatungimana yemereye umusore n’umukecuru gukora ubukwe nyuma y’impaka zaturutse mu muryango bitewe n’ikinyuranyo cy’imyaka y’abagiye kurushinga.

Umusore yitwa Iribagiza Olivier akaba afite imyaka 28 y’amavuko, umukecuru akaba yitwa Ndikumagenge Jacqueline w’imyaka 57 y’amavuko. Aba babarizwa muri zone ya Ngagara muri Bujumbura.

Tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo umuryango wa Olivier washatse ko ubu bukwe bwari kuba tariki ya 26 Nzeri 2020 buhagarara, ugeza ikirego mu buyobozi. Wavugaga ko uyu musore atashakana n’umukecuru ufite iyi myaka.

Ubuyobozi nyuma yo gusesengura impamvu y’umuryango wa Olivier, wasanze nta shingiro ifite, uha uburenganzira Olivier na Jacqueline gukomeza imyiteguro.

Amakuru ahari, ni uko Olivier na Jacqueline bagaragara mu ifoto basezeranira imbere y’amategeko, bagomba gusezeranira imbere y’Imana tariki ya 4 Ukwakira 2020.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Bujumbura: Ubuyobozi bwemereye umusore n’umukecuru kurushinga
    Ikibazo nuko batazabyara Hungu na Kobwa,kubera ko Umugore “yacuze” (yarengeje imyaka yo kubyara).Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

  2. Bujumbura: Ubuyobozi bwemereye umusore n’umukecuru kurushinga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *