Urukiko rwa EAC ruremeza cyangwa rwange ko Museveni yiyamamariza kuba Perezida

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kuri uyu wa 30 Nzeri 2020 ruremeza cyangwa rwange ko Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mu mwaka ushize ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwa Uganda rwakuyeho inzitizi y’imyaka 75 y’amavuko, yakumiraga uyifite cyangwa uyirengeje kwiyamamariza uyu mwanya.

Itegeko rivuguruye ryahaye rugari Yoweri Museveni ufite imyaka 76 y’amavuko, cyane ko ahanini ryahinduwe bitewe n’uko bamwe mu Bagande bagaragaje icyifuzo ko bashaka ko akomeza kubayobora.

Byatumye umunyamategeko w’i Kampala witwa Male Mabirizi ajya kujurira mu nkiko zitandukanye muri Uganda zirimo n’urw’Ikirenga, ntiyasubizwa, ahitamo kwitabaza urwa EAC, ishami ryarwo riri i Kampala.

Hagitegerejwe umwanzuro w’uru rukiko, ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM) ryahisemo Yoweri Museveni ko agomba kuribera umukandida mu matora ateganyijwe mu 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *