Ntituzemera na rimwe ko igihugu cyacu kiba imfabusa-Paul Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri basaga 2000 bo mu mashuri makuru na kaminuza ubwo basozaga Itorero, umuhango waberaga muri Kigali Convention centre, kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Nzeli 2016.
pl
Mu ijambo yabagejejeho, Paul Kagame yashimangiye ahanini ku ntero ivuga ko ntacyo umuntu yageraho na kimwe adakoze.
Ati :” Mu kwiye kugira uruhare mu iterambere ry’iki gihugu kuko ntituzemera na rimwe ko igihugu cyacu kiba imfabusa, mureke rero duhurize hamwe imbaraga kandi tugaragaza ko tuzagera ku ntego zacu”.
Yakomeje akangurira uru rubyiruko ko buri wese akwiye kumenya uko ahagarara akirwanaho byanaba ngombwa akarwanirira igihugu cye.
Ati:” Mukwiye kugira ibyo mwigomba ubwanyu n’ibyo mugomba abandi kandi mukaba mwiteguye gukora ibyo musabwa” .
Byinshi mu bibazo aba banyeshuli basoje Itorero babajije Perezida Kagame byari bishingiye mu gusaba ko amafaranga bahabwa yo kubataunga (bourses) yajya abonekera igihe n’ ubwo habaye impinduka ingana na 90% nk’uko babyivugiye, bakaba basabye Perezida wa Repubulika ko irindi 10% naryo ryaboneka bikaba 100%.
Kuri iki kibazo , Kagame yemereye abanyeshuli ko nacyo kigiye kuvugutirwa umuti mu maguru mashya bitewe n’uko intambwe yatewe ari yo nini.
Abanyeshuli bafite ubumuga babangamiwe n’ inyubako zitaborohereza kwiga, Perezida Kagame yanenze abayobozi batabyubahiriza ngo kuko byagiye biganirwaho cyane mu myaka yatambutse.
Abanyeshuli barangije mu ishami ry’ ubuforomo babwiye Perezida Paul Kagame ko babangamiwe n’ amafaranga ibihumbi 70 y’ amanyarwanda basabwa kugira ngo binjire mu Rugaga rw’ Abaforomo n’ababyaza.
Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yavuze ko abanyeshuli basoje aya mashuli y’ ubuforomo bagomba kubanza gukora kugira ngo babone ayo mafaranga yo kwinjira mu rugaga.
Ati:” Kwishyuza abanyeshuli bakirangiza amafaranga angana atyo batarakora nsanga ari ukubagora cyangwa igihano, ni byiza rero kubaha umwanya”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *