Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zishinzwe ibikorwa bya Sokola 2 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ziratangaza ko zongeye kwigarurira agace ka Pinga, muri Teritwari ya Walikale nyuma y’iminsi myinshi y’imirwano ikaze yazihuje n’inyeshyamba za NDC-Rénové (NDC-R) ziyoborwa na Guidon Shimiray.
Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 30 Nzeri 2020 ubwo yari aturutse muri Pinga, Umuvugizi w’ingabo muri ako karere, Major Guillaume Ndjike Kaiko, yatangaje ko inyeshyamba za NDC-R nazo zavanwe mu birindiro bikuru aho zari zarashinze ikigo gikurugitangirwamo amabwiriza mu Mudugudu wa Katanga, maze ubuyobozi bwa leta busubizwa muri aka karere.
Ati: “Turi aho twirukanye ubuyobozi bwa Guidon Shimiray, umuyobozi w’umutwe wa NDC-R. Twamwirukanye aho yatangiraga amabwiriza n’imbunda ze zose. FARDC rero yirukanye Guidon n’agatsiko ke kose muri Pinga kandi kugarura ubutegetsi bwa Leta muri Pinga ndetse no mu karere kose ni ingirakamaro rwose”.
Mu byumweru bishize nk’uko iyi nkuru dukesha 7SUR7.CD ikomeza ivuga, ingabo zakajije umurego mu bikorwa bya gisirikare muri ibi bice bigenzurwa n’inyeshyamba. Ku ya 23 Nzeri, FARDC yatangaje ko yongeye gufungura umuhanda Masisi-Walikale nyuma y’icyumweru cy’imirwano ikaze.
Niba umubare nyawo w’imirwano yose utaramenyekana, ingabo ziracyavuga ko kutabogama kw’imitwe myinshi y’inyeshyamba, kugarura intwaro nyinshi, gutanga ibindi bintu ndetse no gutakaza bamwe mu basirikare ba Kongo baguye umurima w’icyubahiro.
Mu gihe imibare nyayo y’abaguye muri iyi mirwano itaramenyekana, igisirikare cya leta kiravuga ko cyafashe inyeshyamba nyinshi, intwaro nyinshi , ndetse kigatakaza abasirikare bacye kitatangaje umubare.


