Umuryango wa Rusesabagina uracyasaba ko afungurwa
Abagize umuryango wa Paul Rusesabagina mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru bakoresheje ikoranabuhanga kuri uyu wa 1 Ukwakira 2020, bongeye gusaba leta y’u Rwanda ko imufungura. Iki kiganiro cyitabiriwe n’uyu muryango, Peter Robinson wahagarariye abanyamategeko uyu muryango watoranyije kugira ngo bunganire Rusesabagina, Patrick Kennedy wigeze kuba umudepite wahagarariye Ikirwa cya Rhode muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’umuvugizi […]
Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 3

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 1 Ukwakira 2020 yatangaje ko abanduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 3 mu bipimo 2583 byafashwe. Barimo 1 wabonetse i Kigali, 1 wabonetse i Musanze n’undi wabonetse i Kirehe. Abamaze gukira iki cyorezo ni 3181 barimo 27 b’uyu munsi, abakirwaye bo ni 1633. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri rusange […]
Umuriro watse hagati ya Victor Wanyama n’umukobwa wavuze ko basambanye
Umukobwa w’Umunya-Kenya witwa Shakilla yifashe videwo ayishyira ku rubuga rwa Instagram avuga ko muri uyu mwaka yasambanye n’umukinnyi Victor Wanyama, wamwishyuye amashilingi 500,000 mu ijoro rimwe. Gusa uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe ya Tottenham Hotspur yahise yamagana amagambo y’uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, avuga ko ahubwo aza kumurega mu butabera mu gihe atamusabye imbabazi. Victor […]
Didier Drogba yabaye Umunyafurika wa mbere wegukanye igihembo cya UEFA President’s Award
Umunya-CĂ´te d’Ivoire, Didier Drogba, yabaye Umunyafurika wa mbere wegukanye igihembo gitangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi cya UEFA President’s Award. Didier Drogba yaherewe iki gihembo i Genève mu gihugu cy’u Busuwisi, ahabereye tombora ya UEFA Champions league. Perezida wa UEFA, Aleksander Ceferin, yavuze ko bahisemo guha kiriya gihembo Drogba, kubera ko “ni intwari […]
UEFA Champions league: Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bisanze mu tsinda rimwe

Tombora ya UEFA Champions league yabaye mu kanya kashize, yasize ikipe ya Juventus ya Cristiano Ronaldo yisanze mu tsinda rimwe na FC Barcelona ya Lionel Messi. Aba bagabo bombi bayoboye umupira w’amaguru ku Isi bagiye gihura nyuma y’imyaka ibiri badahura, dore ko bahuzwaga na El Clasico muri Espagne.
Kabuga yasabiwe kuburanira i Hague aho kuba i Arusha
Me. Emmanuel Altit uhagarariye itsinda ry’abanyamategeko bunganira umunyemari Kabuga FĂ©licien yatangaje ko batanze ubusabe bw’uko Kabuga yaburanishirizwa i Hague aho kuba i Arusha nk’uko urukiko rusesa imanza rwa Paris rwabitegetse. Kuwa 30 Nzeri 2020 ni bwo urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwatangaje ko Kabuga FĂ©licien agomba kuburanishwa n’urwego rwasigariyeho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda […]
Yabyaye abana 19, yiteguye kongeraho abandi kuko abatezeho ubukire
Kukat Kamartum, umunya-Kenya umaze kubyara abana 19, ngo yiteguye gukomeza kubyara abandi kuko bazamukiza igihe we azaba atagishoboye kwibebeshaho mu za bukuru. Kukat Kamartum ni umutunzi utuye mu gace ka Riong’o mu gihugu cya Kenya. Ku myaka 33 y’amavuko, afite umuryango w’abagore batatu n’abana 19 yiteguye kongera uko ashoboye kose kuko aribo ategerejemo amaboko n’ubutunzi […]
Abakozi bakuru ba leta baregwa kunyereza agera kuri miliyari 2 barasubira mu rukiko
Uwahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ry’Ubukungu, Caleb Rwamuganza, azasubira mu rukiko kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 2 Ukwakira ari kumwe n’abandi bayobozi ba leta baregwa gucunga nabi umutungo wa Leta. Rwamuganza aregwa hamwe na Godfrey Kabera wahoze ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi ry’Igihugu; Eric Serubibi, wahoze ari Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu […]
Ishimwe rya Perezida Paul Kagame ku bakunze igihugu
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimye Abanyarwanda n’incuti zabo bakoze urugendo rwo gukunda igihugu, agaragaza ko ibyo igihugu kimaze kugeraho kibikesha umusanzu wabo. Ni ibikubiye mu butumwa bugufi umukuru w’Igihugu yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza ku ncuro ya 30 Umunsi wo gukunda igihugu wizihijwe kuri uyu wa 01 Ukwakira. Perezida Kagame […]
Burundi: Hari abatewe impungenge n’uko EU yaba ishaka kuryarya leta
Bamwe mu Barundi batewe impungenge n’uko Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (EU) waba ushaka kubaryarya, bitewe n’uko wakoze igisa no guca inyuma, ugafata umwanzuro udashimishije leta. Ni mu gihe tariki ya 27 Nyakanga 2020, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yakiriye mu biro bye Claude Bochu uhagarariye EU mu gihugu cye. Baganiriye ku buryo igihugu cye na […]
Ntibisanzwe! Imbwakazi ‘Sandra’ yemeye kurera ibyana by’Intare (Amafoto)

Muri Pariki yitwa White Lion Park iherereye mu gace ka Kiparisovo, mu mujyi wa Vladivostok ho mu Burusiya, haravugwa intare y’ingore yabwaguye ibibwana ikanga kubyonsa, bikaba ngombwa ko hiyambazwa imbwakazi akaba ari yo ibirera. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyo ntare yitwa ‘Sirona’ yirukana ibyana byayo, ku buryo yageragezaga no kubirya. Viktor Agafonov uyobora […]
Abarimu basanga bakwiye gushyirirwaho iguriro rijyanye n’ubushobozi bwabo

Mu gihe Isi yose yitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, abarimu bo mu Rwanda bakomeje gusaba kwitabwaho by’umwihariko, aho bifuza gushyirirwaho ihahiro ryihariye bijyanye n’umushahara wabo. Bizirema Sylvain na Uwizeye Apolline ni bamwe mu barezi bo mu Karere ka Nyanza baganiriye na RBA. Icyo aba barezi bombi bahurizaho ni uko abarimu bakigorwa no kubona imibereho […]
Urubanza rwa Sankara rwahujwe n’urw’uwo baregwa ibyaha bisa
Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipika, urugereko rwarwo rwihariye rufashe icyemezo cyo guhuza urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte Alias Sankara n’urwa Nsengimana Herman bombi babaye abavugizi b’umutwe witwara gisirikare FLN. Ibi bibaye nyuma y’uko Ubushinjacyaha butanze icyifuzo cyasabaga ko urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte Alias Sankara rwahuzwa n’urw’uyu Herman wari waramusimbuye ku mwanya wo kuvugira […]
Abakongomani bigaragambije basaba ko Congo yashyirirwaho Urukiko Mpanabyaha
Ibihumbi by’Abakongomani kuri uyu wa Kane, babyukiye mu myigaragambyo basaba iyubahirizwa ry’imyanzuro ikubiye muri raporo yiswe “Mapping Report” ivuga ku byaha bitandukanye ndengakamere byakorewe ku butaka bwa Congo Kinshasa. Ni imyigaragambyo yabereye mu mujyi wa Bukavu ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Abigaragambya bahagurukiye ku igorofa ryitiriwe umuvugabutumwa ‘Munzihirwa’ wishwe n’inyeshyamba za AFDL, bafite ibyapa […]
Malawi: Impyisi zihabwa ikiraka cyo kurongora abakobwa n’abagore bato

Mu muco w’iwacu ntibisanzwe ndetse hari abo byagora kubyumva batabanje gusoma iyi nyandiko, ariko mu gace ka Nsanje kari mu majyepfo ya Malawi barabizi, barabyumva ndetse babigusobanurira ukabyumva, kuko ni wo muco wabo; ni bwo buzima abakobwa n’abagore bato baho bemeye kwakira. Iyo umukobwa atangiye gukura ageze mu bwangavu ndetse n’umugore ukiri muto, abanya-Malawi bo […]
Rurageretse hagati ya Moise Katumbi n’umunyemari w’Umufaransa, Pascal Beveraggi
Intambara ihuje umunyemari w’umufaransa, Pascal Beveraggi n’uwahoze ari Guverineri wa Katanga na we ubwe akaba ari umunyemari, MoĂŻse Katumbi, ku muntu ugomba kuba nyir’isosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikora n’ibikoresho bikoreshwa muri ibi bikorwa, NBMining Africa, yahoze ari MCK, ngo irasa nk’itari hafi kurangira nubwo Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rwafashe umwanzuro. Aho kwemera gutsindwa,uruhande rwa […]
Iby’abahanzi n’ibitangazamakuru byongeye gufata indi ntera
Umuhanzi akaba n’umunyamategeko ubimazemo igihe, Alain Mukuraririnda, yatangije ubukangurambaga mu bahanzi bugamije guhaguruka bakarengera uburenganzira bwabo ku bihangano bikoreshwa n’ibitangazamakuru nta mafaranga bahawe. Ibi bibaye nyuma y’uko ikigo ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) cyibukirije ibitangazamakuru ko bigomba kwishyura abahanzi amafaranga y’ibihangano byabo bakoresha. Ashingiye kuri ibi, Alain Mukurarinda nk’impuguke mu mategeko akaba n’umwe mu bahanzi bamaze […]
RDC mu bihugu 10 bya mbere bifite igisirikare gikomeye muri Afurika, menya 35 bya mbere muri 2020

Uyu mwaka, Misiri yongeye kuza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite igisirikare gikomeye muri Afurika n’amajwi 0.1872. Ahanini biterwa n’umubare munini w’ingabo ifite zibarirwa mu 920.000 n’ibimodoka by’imitamenwa (tanks) bigera ku 11.700. Igihugu cya Misiri nicyo gihugu cyonyine cya Afurika kiza mu bihugu 10 bya mbere bifite igisirikare gikomeye ku Isi, aho kiza ku […]
Murumuna wa Museveni, Aine Kaguta, yatsinze umukobwa wa minisitiri Kuteesa mu matora ya NRM
Godfrey Aine Kaguta, murumuna wa Perezida Yoweri Museveni na Anifa Kawooya Bangirana batsinze amatora y’ibanze y’ishyaka rya National Resistance Movement mu Karere ka Sembabule. Murumuna wa Museveni muri aya matora akaba yahigitse umukobwa wa minisitiri Sam Kuteesa witwa Shartsi Kuteesa. Aba bombi batangajwe ko batsinze amatora y’abazatwara ibendera rya NRM mu matora y’abadepite bahagarariye Mawogola […]
Dr Biruta yavuze igikomeje gutuma umubano w’u Rwanda na Uganda utaba mwiza
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, avuga ko u Rwanda na Uganda bari kugana mu cyerekezo kizima mu gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi, gusa hakaba hakiri ibigikenewe gukorwa kugira ngo uwo mubano usubire ku murongo. Imyaka itatu irashize ibihugu by’u Rwanda na Uganda bidacana uwaka, bitewe n’ibirego buri gihugu kigenda gishinja ikindi. […]
Papa Francis yakoze ikintu cyababaje Amerika bikomeye
Leta ya Vatican yanze gusurwa n’ Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo, mu nama yifuzaga kugirana na Papa Francis. Ibi bibaye nyuma yaho, Pompeo avugiye ko Kiliziya Gatolika irimo gushyira ububasha bwayo mu kaga, iganira n’Ubushinwa ku myanzuro ifatwa mu iyobokamana Gatolika. Leta ya Vatican ivuga ko Papa atemerwa kwakira abayobozi […]
RDC: FARDC yigaruriye ibirindiro bikuru bya NDC-R nyuma y’iminsi myinshi y’imirwano ikaze
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zishinzwe ibikorwa bya Sokola 2 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ziratangaza ko zongeye kwigarurira agace ka Pinga, muri Teritwari ya Walikale nyuma y’iminsi myinshi y’imirwano ikaze yazihuje n’inyeshyamba za NDC-RĂ©novĂ© (NDC-R) ziyoborwa na Guidon Shimiray. Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 30 Nzeri 2020 ubwo yari aturutse […]
Rubavu: Polisi yafashe magendu y’ibiro bisaga 700 by’amabuye y’agaciro
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Nzeri Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yafashe magendu y’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Tourmaline afatirwa mu rugo rwa Mukanoheri Beatrice w’imyaka 27 utuye mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Mbugangali, mu Mudugudu wa Gasutamo. Tourmaline ni ibuye rizwiho kubengerana cyane bitewe […]
Minisitiri Biruta yavuze ku mabwiriza yo gutanga abanyabyaha u Burundi bwahaye u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagarutse ku mabwiriza abategetsi b’u Burundi baherutse guha u Rwanda kugira ngo umubano w’ibihugu byombi usubukurwe, avuga ko gutanga ayo mabwiriza atari cyo gisubizo kiza. Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakunze kugaragaza ko igihugu cye kidashobora kongera gutsura umubano n’u Rwanda, mu gihe iki gihugu gituranyi kitarashyikiriza u […]