Muri Pariki yitwa White Lion Park iherereye mu gace ka Kiparisovo, mu mujyi wa Vladivostok ho mu Burusiya, haravugwa intare y’ingore yabwaguye ibibwana ikanga kubyonsa, bikaba ngombwa ko hiyambazwa imbwakazi akaba ari yo ibirera.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyo ntare yitwa ‘Sirona’ yirukana ibyana byayo, ku buryo yageragezaga no kubirya.
Viktor Agafonov uyobora kiriya cyanya, yavuze ko kuba Sirona yaragerageje kurya ibyana byayo ari ibintu bidasanzwe, biba ngombwa ko nk’abakozi bashinzwe gukurikirana ubuzima bw’inyamaswa muri iyo Pariki bahitamo gufata ibyo bibwana batangira kubiha amata y’ifu.
Nyuma yo kubona ko amata ntacyo amara, bigiriye inama yo kubishyira imbwakazi yitwa ‘Sandra’ yari imaze iminsi ibwaguye ibibwana umunani, iba ari yo irerera intare.
Agafonov na bagenzi be ngo ntibari bafite icyizere cy’uko imbwa yemera abana b’intare, cyane ko yanga urunuka inyamaswa zo mu bwoko bw’injangwe intare ibereye umunyamuryango.
Icyatunguranye ni ukubona Sandra yakirana ubwuzu abana b’intare, itangira kubonsa (kubabwagaguriza mu Kinyarwanda cy’umwimerere) hamwe n’ibibwana byayo uko ari umunani.

Cesarsway.com

2 Responses
Ntibisanzwe! Imbwakazi ‘Sandra’ yemeye kurera ibyana by’Intare (Amafoto)
Iyi mbwakazi Sandra iri gikora igikorwa cyiza cy’urikundo nyakuri cyuzuyemo isomo ry’urukundo rwitangira abandi… ariko ingorane zizigaragaza izi ntare zimaze gukura, ibintu bishobora kuzasohoza wa mugani uvuga ngo:
1. Umukunzi w’impyisi niwe irya mbere.
2. Ubugiraneza bw’inkwale bwayigonze ijosi.
3. Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi.
4. Urujya kwica imbwa ruyiziba amazuru.
5. Inkoko mu gushira zicudika n’ibisiga (Agaca, Kagoma, Inkona etc..)
Icyitonderwa: Njyewe nkunda ikinyarwanda kuko cyuzuyemo ubwenge, ubuhanga n’ubumenyi bwinshi mu migani migufi n’imiremire. Abantu bacu tubigishe ikinyarwanda.